Isabukuru y’imyaka 44 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho yongeye guhuza abakristu baturutse imihanda yose
Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hizihijwe isabukuru y’imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye Nathalie Mukamazimpaka, umwe mu bakobwa batatu Kiliziya Gatolika yemeje ko babonekewe n’Umubyeyi Bikira Mariya.
Uyu muhango wabereye ku Ngoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho, utangirwa n’isengesho ry’ Ishapule, gusabira ingo n’imiryango, gutanga Isakaramentu rya Penetensiya, hanyuma hakurikiraho Misa yo kwizihiza iyi sabukuru idasanzwe.
Uyu muhango kandi wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, afatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito Bahujimihigo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Witabiriwe n’abapadiri baturutse mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda, abakristu baturutse mu mahanga arimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pologne, ndetse n’abaturutse mu madiyosezi yose y’u Rwanda.
Mu butumwa yatanze, Musenyeri Célestin Hakizimana yavuze ko uyu munsi ari uwo kongera kuzirikana ku butumwa Bikira Mariya yahaye Kiliziya n’Isi yose binyuze kuri Nathalie Mukamazimpaka.
Yagize ati“Uyu munsi twibuka inshuro ya 44 Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w’Imana na Nyina wa Jambo, yadusuye hano i Kibeho anyuze muri Nathalie Mukamazimpaka. Ni umwanya wo kuzirikana ku butumwa yaduhaye, tukabwiyemeza, tukabwakira kandi tukabushyira mu bikorwa.”
Yakomeje asobanura ko Bikira Mariya yasabye abantu kureka ingeso mbi, kwisuzuma mu byaha, gusaba imbabazi zivuye ku mutima, gutsinda ibishuko, kwima umutima ingeso mbi zose, kwitanga binyuze mu gusiba, gusaranganya no gufasha abandi, no guhora bashaka ugushaka kw’Imana.
Musenyeri Hakizimana yibukije ko Umubyeyi Bikira Mariya abaza buri wese niba koko ibyo yadusabye tubikora mu bwiyoroshye n’ubwicishije bugufi, twihangana mu mibabaro, kandi tukitandukanya n’iby’isi bitubuza gukurikira Imana.
Yanagarutse ku gitekerezo cy’“indabo” cyagarutsweho mu butumwa bwa Bikira Mariya, aho yavuze ko nk’uko indabo zikenera amazi kugira ngo zitohagire, ari nako abakristu basabwa guhora basenga, bahabwa amasakaramentu kandi bakarangwa n’ibikorwa byiza kugira ngo bagume kuba indabo nziza zisakaza impumuro nziza mu Isi.
Ku bijyanye na Nathalie Mukamazimpaka, kuri ubu ufite imyaka 62 y’amavuko. Nta mugabo yigeze ashaka, si n’umubikira, ahubwo yagumye i Kibeho nk’uko yabitegetswe na Bikira Mariya. Mugenzi we, Alphonsine Mumureke, ni umubikira uba mu Butaliyani, mu gihe Marie Claire Mukangango we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya bwe, Mukamazimpaka yavuze ko ubwo Bikira Mariya yamubonekeraga yamuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye!” undi amusubiza ati “Karame!” Bikira Mariya akamubwira ko Isi ari mbi, asaba abantu gusenga cyane, gukunda iby’ijuru kurusha iby’isi, kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya, no kugarukira Imana ari yo soko y’amazi y’ubuzima.
Kiliziya Gatolika yemeje ku mugaragaro amabonekerwa ya Kibeho ku itariki ya 29 Kamena 2001, yemeza ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu gusa. Nathalie Mukamazimpaka yabonekewe bwa mbere ku ya 12 Mutarama 1982, maze Bikira Mariya amusoreza ubutumwa bwe mu Ukuboza 1983.
Amabonekerwa ya Kibeho ni yo yonyine yemejwe na Kiliziya Gatolika ku Mugabane wa Afurika mu mabonekerwa agera kuri 16 amaze kwemezwa ku Isi hose. Kibeho ikaba yarahindutse ahantu hakomeye ho gusengerwa no gusurwa n’abakristu baturutse hirya no hino ku Isi.
Buri mwaka, Kibeho isurwa n’abantu basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200, cyane cyane ku itariki ya 15 Kanama hizihizwa Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, no ku ya 28 Ugushyingo hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa.
