Musenyeri Sipuka yiyemeje kuyobora Arikidiyosezi ya Cape Town yifashishije ubunararibonye bwe
Arikiyepiskopi mushya wa Cape Town avuga ko yiteguye gukorera Kiliziya n’abakirisitu, ashyira imbere ubuyobozi bwa gishumba, imibereho y’urubyiruko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Musenyeri Sithembele Anton Sipuka, wagizwe Arikiyepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yiteguye gukoresha ubunararibonye yakuye mu myaka myinshi yamaze ayobora Diyosezi ya Mthatha, mu nshingano nshya yahawe na Papa Leo.
Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye televiziyo Newzroom Afrika, aho yasobanuye ko n’ubwo Cape Town ari Arikidiyosezi nini kurusha Mthatha, uburambe afite buzamufasha gusohoza neza inshingano ze.
Musenyeri Sipuka yavuze ko atabona itandukaniro rinini mu nshingano z’umwepisikopi n’iz’arikiyepiskopi, uretse ubunini bwa Diyosezi.
Yagize ati: “Mthatha ni Diyosezi nto. Ntekereza ko Cape Town ari inshuro eshanu z’ubunini bwa Mthatha. Ariko uburambe nagiriye i Mthatha ni ingenzi cyane. Maze imyaka myinshi ndi Umwepisikopi, kandi nzi inshingano bisaba, n’ubwo ari ku rugero ruto.” Yongeyeho ko iyo myitozo ari yo izamufasha guhangana n’inshingano nshya.
Agaruka ku buryo yamenye inkuru y’ishyirwaho rye, Musenyeri Sipuka yavuze ko byamugezeho binyuze mu ntumwa ya Papa muri Afurika y’Epfo, hashize ibyumweru bibiri mbere y’itangazwa ryemewe.
Ati: “Yarampamagaye ambwira ko Papa Leo yansabye kuba Arikiyepiskopi wa Cape Town. Ibi bintu ntuba ubyiteze, ntubyisabira. Biza bitunguranye. Nyuma yo gutekereza no gusenga gato, narabyemeye.”
Uyu mwanya wari umaze igihe utarimo uwuyoboye byemewe, kuva ku wa 28 Ukwakira 2024, nyuma y’uko Karidinali Stephen Brislin yimuriwe kuyobora Arikidiyosezi ya Johannesburg.
Musenyeri Sipuka yashimangiye ko umwanya w’umwepisikopi ari ingenzi cyane mu buzima bwa Diyosezi, cyane cyane ku bakirisitu.
Ati: “Umwepisikopi ni ingenzi cyane kuko afasha Kiliziya mu bikorwa byayo byose: amasengesho, ubutumwa bwa gishumba, gutanga Ubusaserdoti, no gushyira abapadiri mu nshingano.”
Yongeyeho ko iyo Diyosezi ibuze umushumba wayo, abayoboke ba Kiliziya bahura n’iicyuho gikomeye, nk’uko byari bimeze muri Cape Town.
Itangazwa ry’iyimurwa rya Musenyeri Sipuka ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama. Uyu mushumba wa Kiliziya yari amaze kuyobora Diyosezi ya Mthatha kuva muri Gicurasi 2008, aho yubatse ubunararibonye bukomeye mu buyobozi no mu bikorwa bya gishumba.
Arikiyepiskopi watowe yavukiye i Idutywa mu Ntara ya Eastern Cape ku wa 27 Mata 1960. Yahawe Ubusaserdoti ku wa 17 Ukuboza 1988 muri Diyosezi ya Queenstown, nyuma yo kurangiza amasomo ya filozofiya n’iyobokamana. Ubu afite imyaka 65 y’amavuko, akaba ategerejwe kwimikirwa ku mugaragaro nk’Umushumba Mukuru wa Arikidiyosezi ya Cape Town.
