
Album nshya ya Israel Mbonyi igiye gusiga amateka akomeye
Israel Mbonyi agiye kumurika Album ye ya Gatanu mu gitaramo gikomeyeUmuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ku mugaragaro ko agiye kumurika album nshya ya Gatanu mu gitaramo gikomeye kizabera mu Rwanda.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa 5 Ukwakira 2025, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.Israel Mbonyi amaze kuba izina rikomeye mu muziki wa Gospel, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo zubatse imitima ya benshi zirimo Icyambu, Intashyo, Ku Migezi,na Ninasili zatumye amenyekana nka umwe mu bahanzi bafite ubuhamya bwiza hakiyongera ho ubuhanga budasanzwe kandi bwubatse ubuzima bw’abantu mu buryo bw’umwuka.
Album nshya izamurikwa izaba ari iya Gatanu, ikurikiye izindi zamuhesheje izina rikomeye nka Number One, Nk’umusirikare, Mbwira, n’izindi. Buri gihe iyo asohoye umushinga mushya, akora amateka mu muziki wa Gospel kuko indirimbo ze zitajya zigarukira ku Rwanda gusa, ahubwo zinakundwa n’abakunzi b’umuziki ku isi hose.Umwihariko wa Israel Mbonyi ni uko yandika indirimbo zifite ubutumwa buhura n’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, by’umwihariko abari mu rugendo rwo kwizera.
Indirimbo ze ziba zuje ubuhanga bukomeye, amagambo yorohereza umutima kandi atuma abayumva bizera Imana mu buryo bwose.Mbonyi kandi yagiye agaragaza umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Yafashije kuzamura urwego rw’imyidagaduro yo kuramya n’agaciro abayitabira baha igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana.

Kuri ubu, ibitaramo bye byitabirwa n’ibihumbi by’abantu, bigaragaza ko ari umuhanzi wubatse icyizere gikomeye mu bakunzi bindirimbo zihimbaza Imana.Iki gitaramo cyo kumurika album nshya kitezweho kuba ikimenyetso cy’ingenzi mu rugendo rwe rw’umuziki. Biteganyijwe ko hazaba hari uburyo bugezweho bwo gutegura amajwi, n’amashusho, byose bigamije gutuma abitabiriye bava mu gitaramo bafite ishusho shya kumuziki nimitegurire yibitaramo muri rusange.
Mbonyi ashimirwa n’abantu benshi kuba yarabaye ijwi ry’ihumure n’icyizere, cyane cyane mu bihe bigoye abantu banyuramo. Indirimbo ze zagiye ziba ihurizo ry’ihumure n’ubutumwa bwo gukomeza kwizera, bikamugira umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi.
Kuri iyi nshuro, abategura igitaramo bavuga ko hazaba hari ibikoresho bihambaye ndetse n’ubwitabire bwitezwe kuba bwinshi cyane, nk’uko byagiye bigenda mu bindi bitaramo bye byabaye amateka.
Israel Mbonyi akomeje kwandika izina rye mu mateka y’umuziki wa Gospel, akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite uruhare mu kugeza ubutumwa bwiza ku rwego rw’isi.