
“TOP7 Gospel Songs of The Week ” Indirimbo zagufasha Kuryoherwa na Weekend Uhimbaza Imana
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje gutera imbere uko bwije nuko bukeye, buri cyumweru hakiyongera indirimbo nshya zikomeza imitima y’abakristo. Kuri uyu wa Gatanu, turabagezaho Top 7 y’indirimbo nshya ziri gukundwa cyane no kumvwa n’abantu batari bake.
1. NI NZIZA – Jado SINZA & Esther
Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza afatanyije n’umugore we Esther, ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel. Ni indirimbo yuje ubutumwa bwo gushima Imana ku bw’urukundo n’imbaraga zayo zidashira.
2. Imana Izatugirira Neza – Youth Family Choir (ADEPR Nyarugenge)
Korali Youth Family yo muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo “Imana Izatugirira Neza”. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushimangira kwizera ko Imana ihora izirikana abantu bayo, ndetse ko umunsi umwe izasohoza isezerano ryayo.
3. Zishonje Zidahishije – Fortran Bigirimana
Umuhanzi Fortran Bigirimana nawe yazanye indirimbo nshya “Zishonje Zidahishije”, yibutsa uburinzi bw’Imana n’uburyo ikomeza kuba ku ruhande rw’abayo mu bihe byose. Indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel.
4. Garuka Garuka – Hoziana Choir (ADEPR Nyarugenge)
Hoziana Choir yo muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo ikomeye cyane yitwa “Garuka Garuka”. Ifite ubutumwa bw’ubutumwa bwo kwihana no kugarukira Imana.
5. Ninde – La Source Choir
La Source Choir yazanye indirimbo nshya yitwa “Ninde?”, ibaza ikibazo gikomeye cy’uko nta wundi ushobora gukora ibyawe uretse Imana.
6. Waranteturuye – J Christian Irimbere
J Christian Irimbere nawe yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Waranteturuye”, ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana kubwo gucungurwa n’imbabazi zayo.
7. Turashima Imana – Rehoboth Choir
Rehoboth Choir nayo yagarukanye indirimbo nshya yitwa “Turashima Imana”, irimo amagambo yerekana uburyo agakiza ari impano y’Imana ku buntu. Iyi ndirimbo yakiriwe neza, cyane cyane ku bantu bakunda indirimbo zifite amagambo ahumuriza kandi yubaka.
Izi ndirimbo ndwi ni zo zikomeje kwigarurira imitima y’abakristo mu Rwanda muri iki cyumweru. Buri imwe ifite ubutumwa butandukanye, ariko zose zihurira ku kugaragaza urukundo n’ubutwari bw’Imana. Ku bakunda indirimbo z’ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza, izi ndirimbo za Top 7 ni zo mukwiye gushyira ku rutonde rwanyu muri iki cyumweru.