“Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye”_Intego ya Korali Betesida iri mu bitaramo byo gushima Imana
1 min read

“Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye”_Intego ya Korali Betesida iri mu bitaramo byo gushima Imana

“Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye” niyo ntego nyamukuru y’igitaramo cya Betesida irimo gukora ibitaramo byo gushima Imana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 43 bamaze bakora umurimo w’Imana.

Imyaka 43 irashize kuva mu mwaka w’1982, Korali Betesida ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Karama, yomora imitima ya benshi ndetse inakwirakwiza agakiza k’Imana mu bice byinshi by’Igihugu binyuze mu ndirimbo zuzuye ubutumwa bwiza z’iyi korali.

Iyi korali yakoze imirimo idasanzwe harimo kubyara andi makorali arimo abacunguwe, iyitwa Elayono i Mageragere, mu Nzove n’ahandi henshi harimo na Rugarika mu karere ka Kamonyi ndetse ikaba yaragiye ivukamo n’abavugabutumwa benshi baba Abapasteri n’Abadiyakoni kandi ikaba ikomeje umurimo wayo.

Korali Betesida, bari mu cyumweru cyo gushima Imana ndetse no kwizihiza imyaka 43 bamaze bakora umurimo w’Imana. Icyo cyumweru kikaba cyaratangiye ku wa 8/9/2025 kikazasozwa ku cyumweru tariki ya 14/9/2025.

Muri iyi minsi yose, iki gitaramo kiri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbili ariko ku cyumweru ho bizaba ari akarusho kuko kizahera saa munani kikageza saa mbili z’umugoroba.

Amakorali arimo Hoziyana, Abacunguwe, na Betesida niyo arimo afasha abantu kuramya no guhimbaza Imana bashima ndetse bishimira ibyo bakoze nk’uko intego y’iki gitaramo ivuga ngo “Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *