Umwigisha ukunzwe na benshi mu Rwanda azaba ku ruhimbi rwa ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cya Baraka Choir
2 mins read

Umwigisha ukunzwe na benshi mu Rwanda azaba ku ruhimbi rwa ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cya Baraka Choir

Chorale Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge ikomeje gutungura abakunzi bayo mu myiteguro ya IBISINGIZO LIVE CONCERT, igitaramo gikomeye giteganyijwe ku matariki ya 4–5 Ukwakira 2025.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya Inyabushobozi ndetse no gutangaza amakorali n’abaramyi azafatanya nayo arimo Gatenga Worship Team na The Light Worship Team, kuri ubu hanatangajwe umwigisha w’ijambo ry’Imana uzagaragara muri iki gitaramo.Umwigisha watangajwe ni Rev. Pasteur Dr Antoine Rutayisire, umwe mu bapasitori bakundwa cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ni umushumba umaze igihe kirekire yigisha ijambo ry’Imana mu buryo bufasha abakristo kurushaho gukura mu kwizera no kubaho mu kuri.Dr Antoine Rutayisire azwi cyane mu bikorwa bikomeye yakoze muri EAR Remera, aho yubatse umurimo w’Imana ukomeye binyuze mu kwigisha ijambo ry’Imana, gutoza urubyiruko no gushinga imiryango y’abizera ikomeye ku mwuka.

Ubutumwa bwe bwagiye bukora ku mitima y’abantu benshi, by’umwihariko mu Rwanda aho akunze gutumirwa mu nsengero zitandukanye.Uretse umurimo we muri EAR Remera, Dr Rutayisire ni umwe mu bakoze umurimo ukomeye mu gice kinini cy’umubiri wa Kristo, kuko yagiye yigisha mu nsengero z’amatorero atandukanye, harimo na ADEPR, aho yakunze gutumirwa mu materaniro akomeye. Ubutumwa bwe bw’ijambo ry’Imana bwagiye buba isoko y’ihumure no gukomeza kwizera ku bantu batari bake.

Kuba Chorale Baraka yarahisemo kumutumira mu IBISINGIZO LIVE CONCERT ni ikimenyetso cy’uko igitaramo kizaba gifite umwihariko udasanzwe, kuko hazaba harimo indirimbo ziramya Imana ndetse n’ubutumwa bwimbitse buzatangwa n’umwigisha wamenyereye gufasha itorero rya Kristo.Ibi bijyana neza n’umurongo Chorale Baraka imaze iminsi igenderaho, aho yifashisha indirimbo n’ibitaramo byayo nk’uburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Indirimbo nshya Inyabushobozi ndetse n’izindi zakunzwe nka Urukundo, Amateka, na Muririmbire Uwiteka zigaragaza ubushake bwo gukomeza gufasha abakristo kwegera Imana.

Chorale Baraka kandi imaze kwemeza ko iki gitaramo kizaba kirimo ubusabane bukomeye, aho amakorali akomeye mu Rwanda n’abaramyi nka Gatenga Worship Team na The Light Worship Team azafatanya nayo, byose bikazaba biherekejwe n’ijambo ry’Imana rizaturuka kuri Rev. Dr Antoine Rutayisire.Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza ndetse n’abakunda kwigishwa ijambo ry’Imana barasabwa kutazabura muri iki gitaramo.

IBISINGIZO LIVE CONCERT kizaba umwanya udasanzwe wo gusabana n’Umuremyi, aho indirimbo n’ijambo ry’Imana bizahurira hamwe mu buryo butazibagirana.

Rev. Dr Antoine Rutayisire yatangajwe nk’umwigisha muri IBISINGIZO LIVE CONCERT ya Chorale Baraka

Umwigisha ukunzwe na benshi mu Rwanda azaba ku ruhimbi rwa ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cya Baraka Choir

Umuyobozi wa gahunda n’umwigisha bategerejwe mu gitaramo ibisingizo cyateguwe na chorale Baraka ADEPR nyarugenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *