Sports Update: Byasabye Iminota 120 ngo APR ikomeze kwitwa ikipe y’imbere mu gihugu naho Gorilla FC itangira itsinda
1 min read

Sports Update: Byasabye Iminota 120 ngo APR ikomeze kwitwa ikipe y’imbere mu gihugu naho Gorilla FC itangira itsinda

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Al Hilal Club yo muri Sudani mu irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, CECAFA Kagame Cup 2025 naho Gorilla FCitangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itsinda AS Muhanga 2-0.

Ku isaha ya saa Tanu kuri KMC Stadium muri Tanzania ni bwo uyu mukino wa 1/2 wakinwe. Watangiye wihuta cyane amakipe yombi asatira. Ku munota wa 30 William Togui wa APR FC yafunguye amazamu, Mu gihe mu gice cyaa kabiri kigana ku musozo Al Hilal yje kwisyura igitego cyatsinzwe na Abdelrazing Taha.

Nyuma yuko iminota 90 irangiye ari igitego 1-1, bitabaje inyongera y’iminota 30ngo aya makipe yikiranure. Ku munota wa 93 Sunday Damilare atsindira Al Hilal igitego cya kabiri. Ku munota w’107, Ahmed Salem yatsindiye iyi kipe yo muri Sudan igitego cya gatatu ari nako umukino waje kurangira.

Ku rundi ruhande shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangiraga ku munsi wayo wa mbere, aho ku mukino wabaye kuwa gatanu Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0. Ibitego bya Gorilla byatsinzwe na Nduwimana Frank na Mudeyi Mussa.

Ni mu gihe imikino yabaye kuri uyu wa gatandatu Bugesera yatsinze Gicumbi FC 1-0, Etincelles yanganyije na Gasogi United 0-0, Mukura VS itsinda Musanze 1-0, naho Police yatsinze Rutsiro 2-1. Biteganyijwe ko Kiyovu iraza kwakira Rayon Sports mu mukino uri butangire saa kumi n’ebyiri n’igice.
 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *