
Uwapfuye yarihuse! Yatse gatanya nyuma yo kubwirwa na ChatGpT ko umugabo we umuca inyuma
Mu Bugereki umugore yatse gatanya nyuma yuko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano AI rya ChatGPT rimubwiye ko umugabo we amuca inyuma, rikoresheje ibisigazwa by’ikawa.
Uyu mugore wizera ubuhanuzi cyane, yafashe ibisigazwa by’ikawa umugabo we yari ari kunywa ndetse n’ibye arabifotora, maze abiha ikoranabuhangaa rya ChtGPT ngo rimurebere ko nta mabanga umugabo we amuhisha.
ChatGPT nyuma yo kwiga kuri iyo foto, yambwiye uyu mugore ko umugabo we amuca inyuma ku mugore ufite izina ritangizwa na E, ndetse ko umugabo we ari hafi kumuta akisangira uwo mugore.
Uyu mugore yararakaye cyane ahita yirukana umugabo we mu nzu, nk’uko Televiziyo yo mu Bugereki “The Greek Public Television Channel” yabitangaje.
Uyu mugabo bari bamaranye imyaka 12 babana ndetse baranabyaranye abana 2, nyuma yo kwirukanwa, uyu mugabo yabwiwe n’umunyamategeko w’umugore we ko yatse na gatanya.
Uyu mugabo yavuze ko atari ubwa mbere bapfuye ibi bintu by’abantu bareba ahazaza, kuko hari n’indi nshuro bendaga gutandukana bitewe n’ibyo umugore we yari yahanuriwe.
Icyakora avuga ko agiye gushaka uburyo yabona uburenganzira bwo kurera abana, kuko atazi icyo umugore wizera AI aka kageni yakora. Yagize ati: “Sinakwizera ko umuntu uri kurera abana yakora ibintu ikoranabuhanga rya AI ryamubwiye”.
Ku undi ruhande, iyo ubajije Ikoranabuhanga rya ChatGPT niba aya makuru ari impamo, igusubiza ko ntabushobozi ifite bwo kureba ahazaza h’umuntu yifashishije ikawa kandi ko nta marangamutima igira.