“Special Sunday” ni igitaramo cyateguwe n’umuramyi Eric Niyonkuru azahuriramo n’abandi baramyi batatu bo muri FinLand
1 min read

“Special Sunday” ni igitaramo cyateguwe n’umuramyi Eric Niyonkuru azahuriramo n’abandi baramyi batatu bo muri FinLand

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeli 2025, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Niyonkuru, arakora igitaramo cy’imbaturamugabo azahuriramo n’abaramyi batatu bo muri Finland.

Iki gitaramo ’Special Sunday’ kibaye ku nshuro ya kabiri. Uyu mwaka gifite umwihariko kuko cyatumiwemo Ev. Elissa Rutaganira uzaturuka mu gihugu cya Sweden. Abazitabira bazumva ubuhamya n’indirimbo nshya zizashyirwa hanze umwaka utaha. Ni igitaramo Eric Niyonkuru yatumiyemo abaramyi batatu ari bo Janvier Furaha, Eric Reagan na N. Fiston.

Eric Niyonkuru wateguye iki gitaramo ni umuramyi wahagurukanye amavuta y’Imana cyane ko ari muri bake bakora cyane muri uyu muhamagaro i Burayi. Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizaba kirimo abakozi b’Imana bafite umwuka wera ndetse yizeye adashidikanya ko n’indwara zizakira.

Eric Niyonkuru ari gusoza album ye ya mbere akaba avuga ko azanatangaza izina ryayo muri iki gitaramo ”Special Sunday”. Amaze gushyira hanze indirimbo 5 arizo: ”Atatenda, Nahimbazwa, Yakoze Imirimo, Ndi umunyamahirwe na Wahozeho yakoranye n’umufasha we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *