
Ikoranabuhanga rya AI ryatangiye kwegurirwa zimwe mu nshingano zakorwaga n’abantu, aho AI yagizwe minisitiri muri Albania
Albania ni cyo gihugu cya mbere ku Isi, kigiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ubwenge buhangano (AI chatbot) nka minisitiri, mu buryo bwo kurwanya ruswa.
Byakozwe mu buryo bwo gushyiraho umukozi utagira amarangamutima ngo abe yarya ruswa mu kuzuza inshingano ashinzwe.
Iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Burayi, ni kimwe mu birangwamo ruswa cyane. Muri raporo y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane y’umwaka ushize, Albania yaje ku mwanya wa 80 mu bihugu 180 byari byagenzuwe.
Minisitiri w’Intebe wa Albania,Edi Rama, yavuze ko uyu mukozi mushya azitwa Diella bisobanuye ‘izuba’ mu rurimi rwo muri iki gihugu. Rama yavuze ko Diella izaba ishinzwe amasoko ya leta yose muri Albania.
Diella yamuritswe mu ntangiro z’uyu mwaka. Yashyizwe ku rubuga ruzwi nka ‘e-Albania’ nk’uburyo bwo kwifashisha AI mu kugeza serivisi za leta ku baturage.
Diella yahawe ishusho y’umugore w’imisatsi miremire wambaye imyambaro gakondo yo muri Albania.
Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama, ati “Diella ni yo ya mbere mu bagize inama y’abaminisitiri utagaragara ariko yaremwe hifashishijwe AI. Imirimo ijyanye n’amasoko ya leta ikwiriye guhinduka. Dushaka kuyegurira AI. Bizatuma Albania irandura ruswa mu mirimo ijyanye n’amasoko ya leta ku kigero cya 100%.”
Inzego za leta muri Albania zamunzwe na ruswa, byagera ku masoko ya leta bikaba ibindi.
Iyi nenge yatumye iki gihugu kitinjira vuba mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kabone nubwo ari umukandida kuva mu myaka 11 ishize.
Impamvu ni uko kugira ngo igihugu cyinjire muri EU kigomba kuzuza ibisabwa hashingiwe ku masezerano azwi nk’aya Copenhagen yashyiriweho umukono muri Danemark mu 1993.
Agizwe n’ibice bibiri birimo ajyanye n’ubutabera, asaba kuba igihugu gifite inkiko zikomeye zigenga ndetse amategeko ashyirwa mu bikorwa nta kubogama, n’ikijyanye n’imiyoborere myiza, agasaba igihugu gukorera mu mucyo, kurwanya ruswa mu bigo bya leta n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe wa Albania Edi Rama yavuze ko imirimo ijyanye n’amasoko ya leta yose izegurirwa ikoranabuhanga rya AI