Byinshi utamenye kuri Shiloh Choir y’i Musanze itegerejwe mu gitaramo “The Spirt of Revival 2025” giteganyijwe kuzabera i Kigali
4 mins read

Byinshi utamenye kuri Shiloh Choir y’i Musanze itegerejwe mu gitaramo “The Spirt of Revival 2025” giteganyijwe kuzabera i Kigali

Shiloh Choir itegerejwe muri Kigali mu gitaramo cyayo bwite ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze.

Yavutse tariki 3 Nzeri-2017, ikaba imaze imyaka 8 mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo. Bijyanye n’uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru, ivuka yari igizwe n’abagera ku 120, ariko ku mpamvu zitandukanye z’ubuzima nk’amasomo, akazi no kubaka ingo, kuri ubu abagize Shiloh Choir mu buryo buhoraho ni 73.

Ntibikunze kubaho kubona Korali yo mu ntara ikorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali. Shiloh Choir yo mu Karere ka Musanze igiye kwandika aya mateka aho igiye gutaramira bwa mbere Abanya-Kigali mu gitaramo cyayo bwite.

Shiloh Choir ifite Album imwe y’amajwi n’amashusho, yitwa ‘Ntukazime’, ikaba igizwe n’indirimbo 10. Umunani muri zo zamaze kujya hanze, hakaba hari izindi ebyiri zigitunganywa, ziri bushyirwe hanze mu minsi ya vuba.

Yamenyekanye cyane binyuze mu buryo bwihariye bw’imiririmbire yayo, aho iririmba indirimbo zituje mu buryo bwa gihanga, kandi zikubiyemo amagambo ashingiye ku Ijambo ry’Imana—ibizwi nk’ubutumwa bwiza. Zimwe mu ndirimbo za Shiloh Choir zakunzwe cyane ni “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo,” zose zigaragara ku rubuga rwabo rwa YouTube.

Buri mwaka, Shiloh Choir ikora igitaramo yise ⁠’The Spirit of Revival’, bakaba baratangiye kugikora mu mwaka wa 2018. Aba baririmbyi baragira bati: “Impamvu y’izina ‘The Spirit of Revival’, ni uko twarebye tukabona abakristo benshi barangariye mu bidafite umumaro, abandi basinziriye, tugasanga muri iyi minsi hakenewe ububyutse no guhemburwa”.

Shiloh Choir bizera ko abantu baramutse babayeho mu buzima butunganye, bigizwemo uruhare n’ububyutse byagirira igihugu n’imiryango akamaro. Bati: “Twizera ko nihaba hari ububyutse, ubwami bw’Imana buzarushaho kwaguka, abantu bakabaho ubuzima butunganye butarangwamo ibyaha, bikagirira abantu, imiryango ndetse n’igihugu akamaro”.

Shiloh Choir ivuga ko igitaramo cyayo muri Kigali “The Spirit of Revival 2025”, “kuri twe, birenze igitaramo. Turifuza ko umuntu wese uzaza mu gitaramo cyacu azakira imbaraga nshya mu bugingo ndetse agahembuka.” Umusaruro biteze “ni ukubona ubugingo bw’abantu buhembuka ndetse tukabona na benshi bakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza.”

Kuri ubu bari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye bazakorera i Kigali tariki 12 Ukwakira 2025 kuri Expo Ground aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Muri iki gitaramo, bazataramana na Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, bakaba bawubanye nka Dawidi na Yonatani dore ko Shiloh Choir yataramiye bwa mbere muri Kigali mu gitaramo cy’amateka yari yatumiwemo na Shalom Choir.

Ibi bitaramo bitegurwa na Shiloh Choir, byagiye bibera benshi umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no guhembuka babifashijwemo n’abavugabutumwa bakomeye bagiye baba muri ibyo bitaramo nka; Elie Bahati, Papi Clever, Alexis Dusabe, Pastor Emmanuel Uwambaje ndetse na Pastor Desire Habyarimana.

Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yabwiye inyaRwanda ko ibi  bitaramo mpemburabugingo, byabaye umwanya mwiza wo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye, kuko byagiye bikorerwamo ibikorwa by’urukundo nko kuremera abatishoboye, kwishyurira abana amashuri ndetse no gusura abarwayi ku bitaro.

Kuri iyi nshuro rero, aba baririmbyi bagize ihishurirwa ryo kwagura icyo gitaramo, kikabera muri Kigali. Nyuma y’aho Shiloh ikomeje gutumirwa ku matorero atandukanye abarizwa mu mujyi wa Kigali nka ADEPR Nyarugenge, ADEPR Ntora Church International Chapel, ADEPR Gikondo SGEEM;

ADEPR Kicukiro Shell (Aho bamaze gutumirwa inshuro ebyiri), ADEPR Gatenga, ADEPR Nyakabanda, ADEPR Kabuga, ADEPR Kacyiru n’ahandi, byayeretse ko hari abantu batari bake babarizwa mu mujyi wa Kigali bakunda ndetse bishimira kubona ibyo ikora.

Yagize ati: “Nyuma yo gukomeza kwakira ubutumire bw’amatorero menshi yo muri Kigali, twagize igitekerezo cyo kuzana igitaramo cyacu mu mujyi wa Kigali. Twarasenze, tugisha inama abadukuriye ndetse n’ubuyobozi bw’itorero tubarizwaho burabitwemerera, hanyuma dufata umwanzuro wo kuzakorera igitaramo ngarukamwaka cyacu mu mujyi wa Kigali.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *