Umukobwa yabenze abasore cyane, biba igitekerezo k’indirimbo ku muraperi!
1 min read

Umukobwa yabenze abasore cyane, biba igitekerezo k’indirimbo ku muraperi!

Umuhanzi w’umuraperi Gauchi amaze iminsi mike asohoye indirimbo yise “Bazanga” avagako yakomotse ku nkuru mpamo yabwiwe n’inshuti ye.

Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzi Sean Brizz, ikaba igaragaramo bamwwe mu byamamare mu gukina filime kandi bakunzwe hano mu Rwanda, barimo Inkindi Aisha wamenyekanye cyane ubwo yandikaga ku rumuga rwa X rwahoze ari Twitter ko abasore bose ari amagweja, Nyabitanga na Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman.

Uyu muraperi yavuze ko kwifashisha abakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda byaturutse ku bushuti bafitanye, avuga ko yashakaga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugera kure kurushaho. Bigaragara ko yashakaga kubwira abakobwa babenga cyane.

Ati “Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye, ni yo mpamvu nashatse ko bufata indi ntera binyuze mu buryo bw’amashusho bufite ubuhanga”.

Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri akoranye na Sean Brizz nyuma y’indi bigeze gukorana yifashishijwe mu bikorwa by’amatora. Gauchi yavuze ko kongera gukorana na Sean Brizz byaturutse ku buhanga amubonamo, impano ndetse no ku mubano wabo wihariye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru abajijwe icyo indirimbo “Bazanga” ishingiyeho Gauchi yavuze ko  ishingiye ku nkuru mpamo yabwiwe n’inshuti ye.

Ati “Ni umukobwa wo mu cyaro, wamenyerewe mu kwima abasore bamusabaga urukundo, ariko nyuma akaza guterwa inda n’umusore udafite ubushobozi, kugeza ubwo yanamwihakanye ubuzima bukamukomerana”.

Gauchi amaze igihe agaragara nk’umwe mu bahanzi bashyigikira bagenzi babo, aho yagiye anatera inkunga ibikorwa by’abandi barimo Yverry, ndetse mu myaka icumi ishize, yagiye agaragara mu bikorwa byo gutunganya indirimbo, cyane cyane afatanyije na Sean Brizz.

Ushaka kureba kumva indirimbo Bazanga:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *