Imyitozo ya Rayon Sports yari iteganyijwe gutangira uyu munsi yasubitswe
1 min read

Imyitozo ya Rayon Sports yari iteganyijwe gutangira uyu munsi yasubitswe

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere wa tariki 30 Kamena 2025, ntikibaye kubera umubare w’abakinnyi benshi b’iyi kipe biganjemo abanyamahanga bataragera mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi batatu inongerera amasezerano umukinnyi umwe , Abarundi babiri Prince Michael Musore ukina ku ruhande rw’ibumoso, Tambwe Gloire, ndetse na Rushema Chris hakiyongeraho Serumogo Ally Omari wongerera amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe kugeza ubu Kandi haravugwa abakinnyi bamaze kumvikana na yo nubwo batarasinya abandi ngo batangazwe ku mugaragaro Rayane Hamouimeche, Mohammed Chelli ndetse n’umuzamu Drissa Kouyate.

Impamvu y’indi y’isubikwa ry’imyitozo ya Rayon Sports harimo n’uko ikibuga cya Nzove gikorerwaho imyitozo hakiri ibyo gutunganya

Nubwo hari kuvugwa ibitari kugenda neza mu ikipe ya Rayon Sports, imyitozo biteganyijwe ko ishobora kuzatangira ku munsi w’ejo wa tariki 01 Nyakanga 2025 ntagihindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *