Imyiteguro myiza kuri Singida Black Stars yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2025 aho yitegura umukino uzayihuza na Rayon Sports yo mu Rwanda
1 min read

Imyiteguro myiza kuri Singida Black Stars yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2025 aho yitegura umukino uzayihuza na Rayon Sports yo mu Rwanda

Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru kuri Kigali Pele Stadium ni bwo Ikipe ya Rayon Sports izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2025.

Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania izacakirana na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup, yegukanye igikombe CECAFA Kagame Cup 2025.

Mbere y’uko iyi kipe yo muri Tanzania iza mu Rwanda, yabanje kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2025 itsinze Al Hilal yo muri Sudani ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Munani kuri KMC Stadium.

Ni ibitego bya Clatous Chota Chama mu gihe kimwe cya Al Hilal yari yasezereye APR FC muri 1/2 cyo cyatsinzwe na Abdelrazing Taha.

Singida Black Stars yahise ihabwa ibihumbi 30 by’Amadorali nk’ikipe yegukanye igikombe naho Al Hilal yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 20.

Ni mu gihe APR FC yari ihagarariye u Rwanda yo yahawe ibihumbi 10 by’Amadorali nyuma y’uko yegukanye umwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *