Mu giterane cy’abana b’Abapasiteri ( Pastors’ Kids Seminor) hahishuriwe byinshi birimo n’impamvu hakunzwe kuvugwa ko abana b’Abashumba badakizwa
4 mins read

Mu giterane cy’abana b’Abapasiteri ( Pastors’ Kids Seminor) hahishuriwe byinshi birimo n’impamvu hakunzwe kuvugwa ko abana b’Abashumba badakizwa

Joshua Masasu, umuhungu wa Apôtre Masasu Ndagijimana, yatangaje ubuhamya bukomeye mu giterane cy’Abana b’Abapasiteri [Pastors’ Kids Seminar], ahishura uko Imana yamukuye mu isayo y’ibyaha.

Uyu musore wo mu itorero rya Restoration Church, yagarutse ku nkuru ikomeye y’uko yagarutse ku Mana nyuma yo kunyura mu buzima bugoye yivuruguta mu byaha. Ibyo byatumye ashaka kugenzura ubuzima bwe, ariko mu nzira ibabaje, yisanga atangiye kunywa inzoga ziremereye, arushaho kurambarara mu cyaha, no kunyura mu mwijima w’ibyaha bitagira akagero.

Joshua yatangiye urugendo rwo kwigenzura afite imyaka 14, ari bwo yatangiye kugerageza kwimenya, ashaka “kumva uko isi imeze.” Nyamara inzira yanyuzemo yamushyize mu buzima bwo gushukwa n’isi, aho yageze n’aho yizera ko afite ubumenyi buhagije bwo kuyobora ubuzima bwe wenyine, atarinze kwishingikiriza ku Mana cyangwa ku nama z’ababyeyi.

Nk’uko abivuga, mu buhamya yatangiye mu giterane cy’Abana b’Abashumba cyatamutse imbonankubone kuri BCN Tv ya Restoration Church, Joshua yagize ati: “Imana ibana nawe aho bishoboka, ariko n’abadayimoni bakwereka indi shusho… Iyo uri umusore ushaka kwigenzura, ugenda uva ku Mana gahoro gahoro.”

Umunsi umwe, ubwo ababyeyi be bari bahugiye mu masengesho, Joshua yafashe icyemezo cyo gusohokana n’inshuti ye basangira inzoga iremereye cyane yitwa Chinese Liquor ifite ubukana buri ku kigero cya 56% bya alcohol – uru rukaba urugero rukabije ku muntu ukiri muto, kandi udasanzwe unywa inzoga.

Kunywa inzoga ifite 56% ABV (Alcohol By Volume, cyangwa Alukolo iri mu kinyobwa hakurikijwe igipimo cy’uruhare rwayo ku musaruro wose, volume) ni nko kunywa uburozi kuko uru rugero rukubye inshuro zirenga 10 inzoga zisanzwe. Kuba yaranyweye inzoga ifite 56% bya alcohol, bisobanuye ko 44% gusa ari byo byari amazi n’ibindi ikorwamo.

Joshua yahuye n’ingaruka zitandukanye: yarasinze, ataha yihisha ababyeyi. Se, Apôtre Masasu, ntiyabashije kumuvugisha uwo munsi kubera agahinda ko kumubona yasinze nimugoroba.

Ibyo byabaye intangiriro y’urugendo rwo kwisuzuma, rimwe mu bihe yari muri club, umutima waramuriye cyane, aravuga ati: “Sinzigera nongera kuza aha!” Ariko, ako kanya, umuntu yahise amuha amafaranga, asobanura ko iyo ushaka kuva mu cyaha, ari bwo imbaraga z’isi zigushoramo kurushaho.

Joshua yagarutse ku Mana nyuma y’imyaka myinshi yo kuzenguruka mu buzima bwuzuye icyaha, inzoga, n’irari ry’amafaranga. Yagize amahirwe yo kugira ababyeyi basenga, nubwo yabanje kubakwepa akigira mu bye.

Uyu munsi, Joshua Masasu uherutse no kurushinga abivuga nk’uwavuye kure, akagarurwa n’imbabazi z’Imana. Ashishikariza urubyiruko rwose, cyane cyane abana b’abakozi b’Imana, kugirana umubano n’Imana ku giti cyabo, aho gukomeza kwishingikiriza ku mateka y’imiryango yabo.

Joshua yatanze ubu buhamya kuwa Gatandatu taliki ya 6/9/2025 mu giterane cy’Abana b’Abashumba (Pastors’ Kids Seminar) cyateguwe na Restoration Church ishami rya Gikondo.

Mbere y’uko iki giterane kiba, hakomojwe ku bikunze kuvugwa ko Abana b’Abapasiteri badakizwa. Umuhoza Wase ni umwana w’umushumba wa Patmos of Faith Church ariko akaba asengera muri ERC Gikondo. Yagarutse ku bikomere Abana b’Abashumba bahura nabyo aho sosiyete iba ishaka kubabona mu mwambaro w’Ababyeyi babo b’Abashumba.

Yanakebuye Abana b’Abashumba badaha agaciro umwambaro bambaye. Yagize ati: “Kubera ko tuba twaravukiye/twarakuriye muri sosiyete cyangwa iwacu tubona turi abana b’abapasiteri, rero abandi bana batavukiye mu gishumba kuza ku Mana cyangwa kuza bayisanga, baza bazi icyo bashaka, ariko twebwe kuba twarabivukiyemo tubifata nk’ibintu bisanzwe.”

Yakomeje ati: “Nyuma y’uko tubifashe nk’ibintu bisanzwe, ikintu urimo ntabwo ugiha agaciro, abenshi tuba dushaka gusa nk’abo hanze, ntabwo mvuze ko abenshi badakizwa, barakizwa, nanjye ndakijijwe ndabishimira Imana, ariko impamvu abantu babona tudakizwa ntabwo tuba twarahaye agaciro ikintu twisanzemo”

Avuga ko n’iyo “tukisanzemo usanga baducira imanza ugasanga turi kwisunikira kuba nk’ab’ahandi – ab’ahandi ntabwo babacira imanza.”. Yavuze ko ikosa ry’umwana w’umushumba rikabiririzwa kubera ‘Title’ afite. Ati: “Si uko tuba twananiranye ahubwo ni uko ‘attention’ yose iba ikuriho, n’agakosa gato ukoze bavuga ko wananiranye kuko ufite title. Umuntu ufite title biramugora kuba yakosa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *