Google yajyanywe mu nkiko n’ibinyamakuru kubera AI
2 mins read

Google yajyanywe mu nkiko n’ibinyamakuru kubera AI

Sosiyete ya Penske Med ifite ibinyamakuru bikomeye birimo Rolling Stone, Billboard na Variety, yatanze ikirego mu rukiko ishinja Google gukoresha ibikubiye mu nkuru zayo, mu bisubizo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), nta burenganzira yabiherewe, bigatuma abasura izo mbuga bagabanyuka.

Ku wa 12 Nzeri 2025, ni bwo iyi sosiyete yatanze icyo kirego mu rukiko rw’i Washington DC, iba inshuro ya mbere igitangazamakuru cyo muri Amerika kijyanye Google mu nkiko.

Ibi bibaye hashize amezi ibitangazamakuru bivuga ko ibisubizo bya AI Google ikoresha, bigabanya umubare w’abasura imbuga zabo, bigatera igihombo haba ku mafaranga ava mu kwamamaza no muri serivisi zo kwiyandikisha.

Penske Media, iyoborwa na Jay Penske, isurwa n’abagera kuri miliyoni 120 buri kwezi, yavuze ko Google ikurura yishyira kubera ububasha ifite ku isoko ry’ubushakashatsi, nk’uko urukiko rwabigaragaje umwaka ushize, ruvuga ko Google ifite hafi 90% by’isoko ry’ubushakashatsi muri Amerika.

Jay Penske yagize ati “ Dufite inshingano zo kurengera ejo hazaza h’itangazamakuru rikorerwa kuri murandasi, kugeza ubu riri mu kaga bitewe n’ibikorwa Google iri gukora ubu.”

Penske yavuze ko hafi 20% by’ubushakashatsi, bukwerekeza ku mbuga zayo ubu, bwiberaho ibisubizo bya AI, ndetse hari impungenge ko iyo mibare izakomeza kwiyongera.

Yongeyeho ko inyungu ziva mu bafatanyabikorwa zagabanutseho hejuru ya kimwe cya gatatu kuva mu mpera za 2024, bitewe n’ikendera ry’abasura izo mbuga.

Sosiyete yiga ku ikoranabuhanga ry’uburezi Chegg na yo yareze Google muri Gashyantare, iyishinja ko ibisubizo bya AI bigabanya abifuza ibikubiye mu nyandiko zayo, ndetse bigakumira guhatana kw’ibinyamakuru.

Ku wa Gatandatu Google yasubije kuri ibyo birego ishinjwa, ivuga ko ibisubizo bya AI bifasha abantu kubona amakuru byihuse kandi bigatanga amahirwe yo kumenyekanisha ibikubiye ku mbuga zitandukanye.

Umuvugizi wa Google, Jose Castaneda, yagize ati “Ibisubizo bya AI bifasha abantu kubona amakuru byihuse, bigatuma bayikoresha kenshi, bityo n’ibikubiye ku mbuga zitandukanye bishobora kumenyekana, Tuzahangana n’ibyo birego kuko nta shingiro bifite.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *