
Korale Umucyo_EAR Kabuga iri mu mashimwe nyuma yo gushyira hanze Album ya kabiri “Hashimwe Uwiteka”
Korali Umucyo ikorera umurimo w’imana muri EAR Kabuga, bongeye gitera indi ntambwe ikomeye mu muziki wabo aho bamaze gusohora Album ya kabiri “Hashimwe Uwiteka”, ikaba ije ikurikira Album yabo ya mbere yitwa “Tujyane Umucyo” yagiye hnze 2015.
Mu kiganiro dukesha InyaRwanda, Perezida wa Korali Umucyo, Vedaste Ntibiragwa, yavuze ko iyi Korali imaze imyaka 19 ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo, ikaba igizwe n’abaririmbyi 80 barimo abagabo, abagore, abasore n’abakobwa ndetse ko intego bagenderaho iri mu Abakolisayi 1:28″.
Kuri ubu abaririmbyi bari mu byishimo byo gushyira hanze Album ya kabiri. Indirimbo yabo nshya “Ebenezeri” bashyize hanze ku wa 12 Nzeri 2025 kuri YouTube, ifite insanganyamatsiko ishingiye ku gushima Imana ku ntambara yatsindiye ubwoko bwayo, ku butabazi, n’uburinzi bwayo.
Iyi Korali uretse kuririmba, ikora ibikorwa by’urukundo, binyuze mu gufasha abatishoboye. Igira kandi itsinda ry’inshuti n’abaterankunga bayifasha gukora umurimo w’Imana. Mu banyuze muri iyi Korari bari hirya no hino, ubu bari mu nshingano zitandukanye, bose bakaba bahuriye ku kuba barayisigiye umurage mwiza.
Umucyo Choir_EAR Kabuga igaragaza ko imyaka atari yo ipima ubushobozi, ahubwo ko ari ukugira icyerekezo, kwihangana n’umurava. Iyo urebye Ebenezer, uba uyifashije kurushaho kubaka amateka yo kugeza ubutumwa bwiza kure, ugafatanya na bo gushima Imana, kandi ukaba uhaye icyubahiro inzira korali yanyuzemo.
Iyo wumvise indirimbo yabo, ntiwumva amagambo gusa, wumva n’ibiri mu mutima wabo. Umucyo uhora waka kandi “Ebenezer” ni indi ntambwe igaragaza ko umurimo w’Imana iyo ukozwe bivuye ku mutima, utanga umusaruro.
Indirimbo Ebenezer ya Umucyo Choir