
“Mfite Ibyiringiro” indirimbo nshya ya Korale Faradja irimo guhembura no Gukumbuza ijuru benshi
Mu majwi anogeye amatwi, Korale Faradja yongeye gukora mu nganzo maze igaragaza ubuhanga bwayo no gukomeza umurimo w’Imana, ishyira hanze indirimbo yayo nshya bise “Mfite Ibyiringiro”, ikaba ikomeje guhembura no gutanga ubutumwa bwiza ku bayumva.
Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri. Kuri ubu ikaba yageze ku rubuga rwayo rwa Youtube isanzwe inyuzwaho izindi ndirimbo zayo rwitwa “Faradja Choir Kimihurura”, ndetse ikaba ikomeje kurebwa n’abatari bake. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 3700 mu minsi ibiri imaze igiye hanze ndetse yaje ibimburira izindi nyinshi bari kwitegura gushyira hanze.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, Faradja yongeye gukumbuza abemeramana agakiza no kuzahura n’uwabacunguye kandi ko atajya ahemuka, baterura bagira bati: “Mfite ibyiringiro birimo urukumbuzi byo kuzareba umucunguzi wanyitangiye, aranzi neza ndi mu mutima we, anzirikana uko bukeye…”
Faradja Choir ni Korale ikorera ubutumwa mu Itorero ADEPR Kimihurura ikaba n’imwe mu makorale akunzwe cyane na benshi ndetse ikaba imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Ni Korale yavutse mu 1976.
Iyi korale isanzwe ifite izindi ndirimbo nyinshi zakunzwe n’abantu zirimo: Mungu Wetu, Umunara, Ihorere, zose zikaba zibumbatiye ubutumwa bwiza, bwaba ubwo guhumuriza abantu ndetse no kurarikira agakiza.
Reba indirimbo nshya “Mfite Ibyiringiro” ya Faradja Choir