
Prosper Nkomezi yongeye Gutanga Ubutumwa bwiza kubizera ko Imana idahinduka, ishimangira ko isohoza amasezerano
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntukoza Isoni”. Ni indirimbo yuzuye ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abizera no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizerwa, itigeze ibeshya cyangwa ngo ihindure ku ijambo ryayo.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, Prosper Nkomezi agaragaza uburyo Imana ikomeza kugaragariza abayo ubudahemuka bwayo, ati: “Ntukoza isoni ukwizeye, ntutera umugongo ukwiringiye”. Aha, aributsa ko uwiringiye Uwiteka atazigera asigwa isoni cyangwa ngo acibwe intege.
Indirimbo “Ntukoza Isoni” inagaragaza uburyo Imana ihindura imibereho y’abizera, ikavanaho amarira igashyiraho ibitwenge, imisozi igahinduka amataba. Nk’uko amagambo ayigize abivuga: “Amarira yanjye wayahinduye ibitwenge, umutima wanjye uranyuzwe kongufite.”
Nkomezi, umaze igihe agaragara nk’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo ziramya Imana mu Rwanda no hanze yarwo, akomeje kugaragaza ubwitange mu murimo wogukorera Imana binyuze mu bihangano bye. Abakunzi b’indirimbo ze bavuga ko “Ntukoza Isoni” ari imwe mu ndirimbo zubaka cyane, kuko ishimangira ko Imana ari iyo kwizerwa mu bihe byose – yaba mu byishimo cyangwa mu bibazo.
Iyi ndirimbo nshya ikomeje guhesha ishimwe Nyagasani kandi ikaba yitezweho guhumuriza imitima y’abari mu rugendo rw’ukwizera. Prosper Nkomezi abinyujije mu bihangano bye akomeje kuba intangarugero mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’ivugabutumwa mu muziki.