
Jesca Mucyowera yahaye ikaze Alarm ministries muri Restoring Worship Experience

Umuramyi Jesca Mucyowera yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Restoring Worship Experience”, kizabera i Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025.
Iki gitaramo kitezweho kuba umwe mu miyoboro y’ivugabutumwa itazibagirana mu mateka y’umuziki nyarwanda.Iki gitaramo kizabera kuri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village – KCEV) kikazatangira kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (4PM) kugeza saa yine z’ijoro (10PM).
Ni ahantu hatoranyijwe mu rwego rwo guha amahirwe abitabira bose kugirirango bazaze kwifatanya na Jesca mu guhimbaza Imana by’umwihariko, Alarm Ministries,bazaba ari abashyitsi badasanzwe bazasusurutsa imbaga y’abitabira binyuze mu ndirimbo zabo zamaze kuba ufunguzo rw’imigisha muma torero no mu gihugu hose harimo Juru we tegeka,Iyo niyo Data,Iyi ntwari Ninde nizindi zimaze iminsi mike zigiye hanze.

Jesca Mucyowera yahaye ikaze Alarm ministries muri Restoring Worship Experience
Amakuru mashya kandi atangaje ni uko muri iki gitaramo, Alarm Ministries bazahurira mo na True Promises Ministries, ibintu bitabaho kenshi, bikaba ari n’uburyo bwihariye bwo guhuriza hamwe imbaraga no guhuriza hamwe aba baramyi bakomeye mu gihugu.
Jesca Mucyowera, nk’uwateguye iki gitaramo, yakomeje kugaragaza ko intego nyamukuru ari uguhamagarira abantu kubaho mu buzima bwo kuramya Imana mu buryo bwuzuye, aho abantu batazaza gusa kumva umuziki, ahubwo bazaza Kwakira ubuzima bushya binyuze mu ndirimbo.
Ikindi kidasanzwe ni uburyo itike zateguwe ku buryo buri wese ashobora kubyitabira: hari regular ku mafaranga 5,000 RWF, VIP ku 10,000 RWF, VIP+ ku 20,000 RWF, ndetse n’imyanya y’ameza ku 25,000 RWF. Hari n’ameza y’abantu 10 ku 200,000 RWF, bikaba bigaragaza ko ari igitaramo cyatekerejweho neza, hagamijwe gutuma buri wese agira uburyo bwo kwitabira.
Kwinjira muri iki gitaramo byoroherejwe n’ikoranabuhanga: umuntu ashobora kugura itike binyuze kuri [www.ezaevents.com](http://www.ezaevents.com) cyangwa agakoresha USSD code *662*104#. Ni uburyo bugezweho kandi bworohereza abafana b’umuziki w’Imana mu Rwanda no hanze yarwo.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba igihe cyo kwiyubaka no kongera imbaraga z’umwuka,aho abitabiriye bazahabwa ubutumwa bwiza ,gukomezamwa, kwizera no guhamya ko Imana igifite intebe mu buzima bwabo. Ni isaha y’ubusabane izaba ikubiyemo indirimbo, amasengesho ndetse n’ubutumwa bwo kwibutsa abantu Bose ko ko Imana ikwiye kwizerwa kubw’urukundo rwayo
Umwihariko w’iki gitaramo ni uko gihuza abaramyi bafite uruhare runini mu muziki wo mu Rwanda, bakaba baragize n’uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza mu bihe bitandukanye.
Alarm Ministries na True Promises bamaze kuba isoko yo gukira kuri Benshi binyuze mu ndirimbo zuzuyemo ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana bukiza, kumuntu utarizera Yesu iyo wumvise nkindirimbo Nzamutegereza,Ni umukiza, umwami ni Mwiza, siyoni nizindi Uba umeze nkusomye bibiliya yose .
Abakunzi b’umuziki wa gospel barahamagarirwa kuzitabira iki gitaramo, kugira ngo bahure nibihumbi mu buryo bwimbitse, banahereho bashyigikira ibikorwa by’abaramyi nyarwanda bafatanyije intego yo kuzamura ishimwe n’icyubahiro cy’Imana binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana
Restoring Worship Experience ni igitaramo kitezweho kuba ishusho nshya y’uko umuziki ushobora guhindura imitima.
True promise na Jesca Mucyowera bihariye indirimbo zirimo ubutumwa bwiza Bagiye kubwiriza Kigali


True promise Rwanda yiteguye gutaramira Imana muri Restoring Worship Experience

Ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana bigiye kubera muri Restoring Worship Experience bizasiga ububyutse budasanzwe muri Kigali
