
Ubutumwa Bwerekana Yesu nk’Umucyo w’Isi: Mpano Damascene Yongeye Kubigarukaho mu ndirimbo Nshya
Mpano Damascene Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Yitwa UMUCYOUmuramyi Mpano Damascene, umwe mu baramyi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise UMUCYO.
Ni indirimbo ikomeza uruhererekane rw’ibihangano bye bigamije kugaragaza imbaraga z’ijambo ry’Imana no guhamya ko Yesu Kristo ari we wenyine utanga agakiza n’umucyo nyakuri.Mpano Damascene ni umuramyi, ufite impano zitandukanye Uyu muhanzi abarizwa mu itorero Lion of Judah Ministries ari na ho akunda kugaragaza impano ye mu kuramya no guhimbaza Imana.
Mu bihangano bye byamaze kugera ku mbuga mpuzamahanga zitandukanye zirimo Audiomack, Boomplay na Apple Music, harimo indirimbo Umutima Wera, indirimbo yitiriye EP ye yitwa UNYAKIRE, ndetse n’amashusho y’indirimbo ye IMBOHORE yashyizwe hanze muri Gicurasi 2025.Indirimbo IMBOHORE yamamaye cyane kubera ubutumwa bwayo bushingiye ku ihinduka ry’umuntu wahuye na Yesu Kristo, aho ihamya ko guhishurirwa Kristo bihindura amateka y’umuntu ndetse bikamugira icyaremwe gishya.

Nyuma ya IMBOHORE, Mpano Damascene Asohoye Indirimbo Nshya Ikubiyemo Ubutumwa Bw’Umucyo
Ibi byagize uruhare rukomeye mu kongera gusakaza izina rya Mpano Damascene mu muziki wa Gospel.Uretse ibikorwa by’umuziki mu Rwanda, Mpano Damascene anazwi mu murimo wo guhimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga. Yagiye akorera umurimo w’ivugabutumwa n’indirimbo mu bihugu nka India, aho yagiye gukorera umurimo muri Lion of Judah Ministries ndetse no muri Green City Bible Church.
Mu kwezi kwa Kanama 2025, uyu muramyi yongeye kugaragara mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana muri Lion of Judah Ministries mu Rwanda, aho abakunzi b’umuziki we bamugaragarije urukundo rwo gukomeza kumushyigikira mu murimo Imana iri kumukoresha.Indirimbo ye nshya UMUCYO ikaba yitezweho gufasha benshi kwibuka ko Yesu Kristo ari we mucyo w’isi, kandi ko umuntu wese uhabwa uwo mucyo agira iherezo ryiza n’ubuzima bushya bushingiye ku Mana.Mpano Damascene akomeje kugaragaza ubwitange n’umuhate mu murimo we wo kuririmba indirimbo zihimbaza z’Imana.