Mbere yuko ikina na Singida Bigirimana Abedi arashidikanywaho akaba yiyongera kubemejwe ko badahari
1 min read

Mbere yuko ikina na Singida Bigirimana Abedi arashidikanywaho akaba yiyongera kubemejwe ko badahari

Byamaze kwemezwa ko Rayon Sports irakina na Singida Black Stars idafite myugariro Emery Bayisenge wiyongera kuri Fall Ngagne umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu saa moya biteganyijwe ko yakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Umutoza wa Rayon Sports, Afahamia Lotfi yavuze ko bagize imyiteguro ihagije bityo ko biteguye neza.

Ati “Ni umukino twiteguye neza, twakinnye imikino myinshi ya gicuti, umukino uheruka wa shampiyona twitwaye neza, rwose umukino w’ejo turiteguye kandi nziko tuzitwara neza.”

Agaruka ku bakinnyi adafite batazakina, yavuze ko ari abakinnyi babiri gusa.

Ati “abakinnyi badahari ni babiri gusa. Emery [Bayisenge] na Fall [Ngagne], Fall we amaze igihe, Emery ntabwo aramera neza iyo ahaba byari kuba byiza ariko ntabwo ari ikibazo kuba tubura abakinnyi babiri.”

Uretse aba, na Bigirimana Abedi na we arashidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino bitewe n’uko na we atarakira neza, ndetse amakuru avuga ko yabwiye umutoza kumureka ariko Afahamia ntabwo abikozwa.

Fall Ngagne byamaze kwemezwa ko adakina umukino wo kuri uyu munsi

Bayisenge Emery ari muri babiri byemejwe ko badafasha Rayon mu mukino ifitanye na Singida

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *