Umuramyi Jonas Bagaza yagize icyo avuga ku ndirimbo ziri kuri Album ye nshya
3 mins read

Umuramyi Jonas Bagaza yagize icyo avuga ku ndirimbo ziri kuri Album ye nshya

Yatangiranye n’indirimbo “Wera” ifite inkomoko mu Ibyahishuwe. Jonas Bagaza agira ati: “Ni indirimbo nari maze iminsi ntegereje mu buryo utakumva. Mu gihe cyo gusenga, numvaga amagambo yose nabwira Imana ntari gukora ku mutima wayo, hanyuma mu mutima wanjye hazamo ijambo ryo kubwira Imana ko yera: Uri Uwera”.

Umuramyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jonas Bagaza, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arakataje mu kogeza izina rya Yesu Kristo biciye mu muziki. Kuri ubu yatangiye kugeza ku bakunzi be indirimbo zigize Album ye nshya y’indirimbo 6, avuga ko zakoranywe ubuhanga bukomeye.

Ibyahishuwe 4:8 “Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti ‘Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.’”

Ati: “Nahise numva bihagije, nkomeza kurisubiramo. Mu kanya gato hajemo melody, mpita ntangira kwandika iyi ndirimbo. Nafatse Bibiliya mu Ibyahishuwe 4:5, niho havuye iyi ndirimbo Uwera.”

Jonas Bagaza wari umaze igihe atumvikana mu muziki, akaba agarukanye Album nshya akomeza agira ati: “Ndahamagarira buri wese ko twafatanya kubwira Imana ko yera bihagije. Isi yose, ibyaremwe byose, bibwire Imana ko yera. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere kuri Album y’indirimbo 6 nakoze nziza cyane”.

Yavuze ko izi ndirimbo ze nshya ateganya kuzishyira hanze imwe ku yindi kugeza zose zigeze ku bakunzi be ndetse n’abandi bose. Yashimiye cyane Hetivu Music iyobowe na Kibibi Jado yagize uruhare rukomeye mu gutunganya izi ndirimbo, ndetse n’abandi bose babafashije, abasabira umugisha w’Imana.

Jonas Bagaza ni umuramyi w’impano ikomeye. Yatangiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, nyuma yo kurangiza Kaminuza mu Rwanda (ULK) mu bukungu n’ubucuruzi (Imari), akomereza muri Amerika amasomo y’icyiciro cya gatatu (MBA – Master of Business Administration, Global Leadership Concentration).

Yakuriye mu muryango wa gikirisitu, ababyeyi be bakorera mu rusengero nk’abapasiteri kandi ari abaririmbyi beza. Yabatijwe mu 2005, ubwo yari mu mashuri yisumbuye, nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Jonas yagize ishyaka ryo kuririmba kuva afite imyaka irindwi, atangira kuririmba mu ishuri ryo ku cyumweru. Yabaye umuyobozi wo kuramya mu matorero atandukanye arimo Restoration Church Kacyiru (imyaka 7), Revival Palace Community Church Nyamata (imyaka 5), Christian Youth in Promises (CYP), GBU ULK, n’andi menshi.

Avuga ko atigeze arota kuba umuhanzi kuko yibonaga cyane mu makorali. Ati: “Ntabwo nigeze ndota kuba umuhanzi wa Gospel nk’umwuga, ahubwo narotaga kuririmbira mu matsinda cyangwa korali. Ariko nagiye nandikira ayo matsinda indirimbo nyinshi.”
Indirimbo amaze gukora”

Intego nyamukuru ya Jonas Bagaza ni ugukomeza kuramya Imana no kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo biciye mu ndirimbo. Ati: “Akenshi indirimbo zanjye zizana igihe ndi mu bucuti bwiza n’Imana, gusenga, gusoma Bibiliya no kumva ubutumwa. Ntabwo mfite ubutumwa bumwe gusa, ahubwo ibyo Imana inyereka mu gihe runaka, mbifata nk’ibikomeye. Nkunda gushimira Imana ku byo yadukoreye kandi nkunda amaraso ya Yesu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *