
Uko imvune ya rutahizamu wa Rayon Sports yifashe
Rutahizamu wa Rayon Sports , Asman Ndikumana yavunitse igufa ryo ku kuboko ryitwa “humerus” ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Singa Black Stars mu mikino yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederations Cup ya 2025-2026, kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 20 Nzeri 2025.
Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele(Kigali Pele Stadium) aho iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatsinzwe igitego kimwe ku busa (1-0) cyatsinzwe n’Umunya-Togo Marouf Tchakei ku munota wa 21′ w’umukino.
Ubwo umukino waganaga mu mahina yawo ni bwo uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yagize iki cyibazo cy’imvune ahita ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara iba yarateganyijwe ku mukino aho yahise ajyanwa ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali.
Kuri iki cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, biteganyijwe ko aribwo aza kubagwa iyi mvune ye akabagwa n’umuganga w’inzobere mu kubaga ibibazo nk’ibi bijyanye n’amagufa witwa, Dr Bukara Emmanuel.
Hakurikijwe uko imvune iteye , biteye impungenge cyane ko atazaboneka ku mukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri Tanzaniya tariki ya 27 Nzeri 2025, aho Rayon Sports izaba ifite urugamba rukomeye rwo kwishyura igitego kimwe yatsindiwe i Kigali igatsinda n’ikindi cy’intsinzi kugira ngo ibashe kugera mu ijonjora rya kabiri.
Asman Ndikumana yaje muri Rayon Sports muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2025, akaba yari aje gusimbura Umunya-Senegal Fall Ngagne nawe wavunitse , hakaba hataramenyekana n’iba nawe azaboneka ku mukino wo kwishyura nubwo yatangiye imyitozo yo kugaruka mu kibuga.
Rutahizamu , Asman uyu mukino yavunikiyeho wari uwa gatatu yari akiniye Rayon Sports aho yari amaze kuyitsindira ibitego bine ku buryo yatangaga icyizere ko ashobora kuzaba uw’ingenzi kuri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino afatanyije na Habinama Yves waguzwe muri Rutsiro FC ndetse na Fall Ngagne.