Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bahamagariwe kutazabura muri Dove hotel mu gitaramo cy’amateka
3 mins read

Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bahamagariwe kutazabura muri Dove hotel mu gitaramo cy’amateka

Junior Jehovah Jireh Choir igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika album yabo nshya bise IMANA IRACYAKORA, kikazabera i Kigali muri Dove Hotel Gisozi, Ntora Church, tariki ya 04-05 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo giteganyijwe guhera saa 07:00 kugeza saa 13:00, kikaba ari kimwe mu bikorwa byitezweho guhembura imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.Iyi chorale isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri (CEP) ya ULK uzwi cyane mu kuramya binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana zanditse mu Kinyarwanda.

Indirimbo zabo zimaze kubaka imitima ya benshi harimo nka “Imana Iracyakora”, “Ndaririmba”, “Barutimayo”ndetse na “Gakondo Nziza”. Ibi byagize uruhare rukomeye mu gukomeza kwagura ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana mu buryo bwihariye binyuze mu ndirimbo.

Album nshya IMANA IRACYAKORA igaragaza umwihariko nurugendo rushya kuko ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko Imana ikora ibitangaza kugeza n’ubu. Mu gihe benshi bashobora kwibagirwa ibikorwa n’imirimo y’Imana, Junior Jehovah Jireh Choir ibinyuza mu bihangano byabo bikora ku mitima.

Iki gitaramo kizaba kirimo abavugabutumwa bafite ubutumwa bukomeye mu murimo w’ivugabutumwa mu Rwanda barimo Ev Joselyne na Rev Binyonyo Jeremy, aho bazafatanya gusangira ijambo ry’Imana rifasha abitabiriye.

Hazabaho kandi umwanya wo kuyobora abantu mu kuramya n’ugusenga uyobowe na JoshuaUretse Junior Jehovah Jireh Choir, hazitabira andi makorari azwi mu Rwanda nka Shalom (ADEPR Nyarugenge), Beulah (ADEPR Gatenga), Ababyeyi (ADEPR Muhima), Turanzezewe (ADEPR Ntora)ndetse na Naoth (ADEPR Ntora). Ibi bizatuma igitaramo kirusha ho gukorera mu imbaraga z’Imana kuko kizatanga amahirwe ku baramyi batandukanye bo mu matorero atandukanye yo guhimbaza Imana hamwe.

Iminsi ibiri yo guhemburwa : Dove Hotel Gisozi igiye kwakira“Imana Iracyakora Live Concert”

Umuyobozi w’iki gikorwa ni Pastor Hobes N, umukozi w’Imana usanzwe azwiho gushyigikira ibikorwa bihimbaza Imana no gufasha abaramyi mu rugendo rwabo rwo gutanga ubutumwa bwiza. Chorale Jehovah jireh junior choir bakoresha cyane ikoranabuhanga kugira ngo ubutumwa bwabo bugere kure.

Kuri YouTube, Instagram ndetse n’izindi mbuga zicuruza umuziki, bahanyuza ibihangano byabo bikagera ku bantu benshi mu gihugu no hanze yacyo. Ibi byatumye Junior Jehovah Jireh Choir iba imwe mu makorari ari kwagura umurimo w’Imana binyuze mu gukoresha imbuga z’ikorabuhanga mu buryo bwagutse.

Jehovah jireh Choir junior

Iki gitahramo kandi gitegerejwe nk’igisubizo ku bantu benshi bifuza guhemburwa no kubona uko Imana igikora ibitangaza. Ubutumwa bw’indirimbo buhujwe n’ubuhamya bw’ijambo rizavugwa buzafasha benshi kongera kwizera no gukomera mu rugendo rwabo rugana mwijuru. Ni igikorwa kigaragaza ko umurimo w’ivugabutumwa ufite uruhare rukomeye mu muryango nyarwanda.

Junior Jehovah Jireh Choir imaze kugira izina rikomeye mu baramyi bo mu Rwanda, kandi ibikorwa nk’ibi byerekana neza ko ari umuryango w’abaramyi ufite icyerekezo gihamye. Album IMANA IRACYAKORA ndetse n’iki gitaramo bizasiga amateka akomeye mu mugi wa Kigali.

Chorale Jehovah jireh junior ikomeje imyiteguro y’umunsi udasanzwe wateguriwe abakunzi b’indirimbo z’Imana: “Imana Iracyakora Live Concert”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *