Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Kigali yabaye indorerwamo y’ubudahangarwa bwa Remco
1 min read

Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Kigali yabaye indorerwamo y’ubudahangarwa bwa Remco

Kigali, 21 Nzeri 2025– Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kugaragaza ubudahangarwa bwe mu gusiganwa n’igihe (ITT), ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali.

Remco yakoresheje iminota 49,06 ku ntera ya kilometero 40,6, aba atsindiye uyu mudali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana ITT i Glasgow mu 2023 n’i Zurich mu 2024.

Umunya-Australia Jay Vine yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 51, naho Umubiligi Ilan Van Wilder aza ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 52’22’’. Umunya-Slovenia Tadej Pogacar, wari witezweho byinshi, ntiyabashije kugera ku mudali kuko yabaye uwa kane akoresheje iminota 52’23’’, arushwa na Remco iminota ibiri n’amasegonda 37.

Abanyarwanda ku munsi wa mbere

Mu basiganwe mu bagabo, Nsengiyumva Shemu ni we watangiye mbere y’abandi bose mu basore b’Abanyarwanda, asoza ku mwanya wa 25, asizwe iminota 6’55’’ na Remco. Mugisha Moise we yabaye uwa 31, asigwa iminota 8’54’’.

Abakinnyi 54 nibo bitabiriye iri siganwa, aho Edward Jalal wo muri Sudani y’Epfo ari we wasoje ku mwanya wa nyuma, asizwe iminota 43’18’’.

Ibyitezwe ku munsi ukurikiyeho

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, hakinwa gusiganwa n’igihe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

  • Abakobwa baratangira saa 10:30 ku ntera ya kilometero 22,6, u Rwanda ruhagararirwa na Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla.
  • Abahungu bo barakina ku ntera ya kilometero 31,2 guhera saa 13:35, u Rwanda rukaba ruzahagararirwa na Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.

Shampiyona izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, hakinwa isiganwa ryo mu muhanda rifite intera ya kilometero 267,5, aho Pogacar na bagenzi be bazongera kwigaragaza.

photo by Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *