Leta y’u Rwanda yashyize umucyo ku itegeko ryo gutwitira undi no kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15
3 mins read

Leta y’u Rwanda yashyize umucyo ku itegeko ryo gutwitira undi no kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zitandukanye zirimo iyo gutwitira undi, no guha uburenganzira abafite kuva ku myaka 15 bwo gusaba serivisi z’ubuvuzi zose batagombye guherekezwa.

Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 18 Nzeri 2025, rifite ingingo 111.

Ingingo ya 23 ivuga ko “Abashyingiranywe cyangwa undi muntu byemejwe n’ukora umwuga wo kuvura ko badashobora kororoka mu buryo busanzwe ni bo bemerewe kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi.”

Mu gikorwa cyo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga hakenerwa umuntu utanga intaga zihabwa abifuza kubyara.

Ingingo ya 25 ivuga ko utanga intanga cyangwa urusoro kugira ngo bihabwe uwemerewe kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi, asabwa “gushyira igikumwe cyangwa umukono ku nyandiko y’ukwiyemerera; gutanga umwirondoro we wuzuye; kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko; no kuba yarakorewe isuzuma ryuzuye ry’indwara n’iry’ibijyanye n’imyororokere rigaragaza ko ashobora gutanga intanga.”

Agaka ka kabiri kayo kavuga ko umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka 21 y’amavuko ashobora kwemererwa gutanga intanga ku mpamvu zumvikana iyo abisabye Minisitiri mu nyandiko.

Uhabwa intanga cyangwa urusoro hagamijwe kumufasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi, na we asabwa kubanza gushyira igikumwe cyangwa umukono ku nyandiko y’ukwiyemerera; kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko; no kuba yarakorewe isuzuma ryuzuye ry’indwara n’iry’ibijyanye n’imyororokere rigaragaza ko adashobora kororoka mu buryo busanzwe.

Uwemerewe gutwitira undi we asabwa kuba “afite nibura imyaka 21 ariko atarengeje imyaka 40 y’amavuko; yarabashije gutwita kugeza abyaye nta kibazo; no kuba isuzumwa yakorewe n’ukora umwuga wo kuvura rigaragaza ko afite ubuzima bwiza ku buryo ashobora gutwita no kubyara nta kibazo.”

Mu gihe mu bindi bihugu usanga hari inshuro ntarengwa abantu baba bagomba gutwitira abandi, mu Rwanda bateganya ko iteka rya Minisitiri “rigena inshuro zo gutwita uwemerewe gutwitira undi atarenza n’uburyo akorerwa isuzumwa rigaragaza ko afite ubuzima bwiza.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2020 kugera mu 2024, hagaragaye abantu 5925 bakeneye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bidashoboka ko babyara mu buryo busanzwe.

Ku rundi ruhande umuntu udashobora kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi kuri ubu ni ufite munsi y’imyaka 15 y’amavuko; n’ufite ubushobozi buke bw’ubwonko, uburwayi bwo mu mutwe cyangwa kwangirika k’ubwonko bitewe n’uburwayi cyangwa ihungabana.

Ni mu gihe mu itegeko riheruka uwujuje imyaka y’ubukure (18) ari we ufite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi, utayigejejeho agaherekezwa n’umubyeyi cyangwa umuhagarariye kugira ngo abone kuzihabwa.

Bivuze ko umuntu ufite imyaka 15 kuzamura ashobora kujya ku kigo cy’ubuvuzi gushaka serivisi zose bitabaye ngombwa ko aherekezwa n’umuhagarariye.

Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zasobanuye ko iri tegeko rizafasha guhashya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu, binyuze mu guha urubyiruko inyigisho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Kanda hano usome itegeko rigenga ubuvuzi ryose.

Izindi nkuru wasoma zerekeye iyi ngingo

Ibisabwa umuryango ushaka gutwitirwa mu Rwanda

Iby’ingenzi ku gutwitira undi no kubika intanga bigiye kwemerwa mu Rwanda (Video)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *