
Amakuru y’iherezo ry’isi ku matariki ya Nzeri 23-24 yateje impagarara
Ku matariki ya 23 na 24 Nzeri 2025, ku mbuga nkoranyambaga umunsi ushize hiriwe impaka zikomeye nyuma y’uko umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo, Joshua Mhlakela, atangaje ko yabonekewe mu nzozi Yesu amusaba kubwira abantu ko ari bwo azagaruka gutwara itorero rye.
Inkuru ya northjersey.com ivuga ko uyu muvugabutumwa yashimangiye ko ibyo yabwiwe mu nzozi ari “ubutumwa bukomeye” bwerekeye ku gusohozwa kwa Bibiliya mu byerekeye Rapture igihe abakristo bizera ko bazatwarwa bajya mu ijuru mbere y’uko habaho ibihe by’amage.
Nyuma y’iri tangazo, imbuga nka TikTok na X (Twitter) zahise zihinduka urubuga rw’ibitekerezo bitandukanye. Hari abemera ko Yesu ashobora kugaruka muri iki gihe bahise batangira gusaba abandi kwihana no kwitegura. Abandi bakoze ibikorwa byerekana ko bizeye ko isi igiye kurangira, bamwe bagurisha amazu n’imodoka bavuga ko ntacyo bikibamariye.
Ku rundi ruhande, hari abafashe ibyavuzwe nk’urwenya cyangwa se “propaganda,” maze babijyana mu mashusho y’urwenya no mu biganiro by’inkomoko z’imyumvire idashingiye ku Byanditswe.
Nubwo hari abizera ko amagambo ya Pasiteri Mhlakela ari ubutumwa buvuye ku Mana, abashakashatsi mu by’imyemerere n’abapasiteri benshi bibutsa amagambo ya Yesu ubwe aboneka muri Matayo 24:36 agira ati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawubizi, ndetse n’abamarayika bo mu ijuru ntibawubizi, keretse Data wenyine.” Ibi bivuga ko nta muntu ushobora kwemeza neza umunsi cyangwa isaha y’ukugaruka kwa Kristo.
Abahanga mu by’imyitwarire bagaragaza ko ibirego nk’ibi bikunze kugaragara cyane mu bihe isi ihanganye n’ibibazo by’ubukungu, intambara cyangwa impungenge z’ibihe bidasanzwe. Abanyamateka nabo bibutsa ko kenshi mu myaka yashize habayeho amatariki menshi yavuzwe nk’“iherezo ry’isi,” ariko ntibyigeze bisohora.
Abayobozi b’amadini batandukanye basaba abakristo kudashyira imbaraga mu matariki n’imibare, ahubwo bakibanda ku kubaho mu kwizera, gusenga no gukunda bagenzi babo.
Iri tangazo rya “Rapture 2025” ryabaye nk’ikimenyetso cy’uburyo abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru y’imyemerere, rimwe na rimwe atashingiye ku Byanditswe. Ku rundi ruhande, ryagaragaje inyota ikomeye y’abantu bashaka gusobanukirwa neza n’ibyanditswe bya Bibiliya, byaba mu buryo bwo kubyizera cyangwa kubyifata nk’ibiganiro bisanzwe.
Nta gihamya yemewe muri Bibiliya cyangwa mu byemezo by’amadini y’isi cyemeza ko kugaruka kwa Yesu kuzaba ku matariki ya 23-24 Nzeli 2025. Ariko impaka n’ibiganiro byabaye kuri iki gihe byagaragaje uburyo imyemerere n’ukwizera bigira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, haba mu buryo bw’ukuri cyangwa mu buryo bw’imyidagaduro.