Sobanukirwa byinshi kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe ururimi rw’amarenga

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yatangaje tariki ya 23 Nzeri nk’umunsi mpuzamahanga w’indimi z’amarenga hagamijwe gukangurira abantu bose akamaro k’indimi z’amarenga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva.
Icyifuzo cyo gushyiraho uwo munsi cyatanzwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abafite Ubumuga bwo Kutumva (World Federation of the Deaf, WFD), rigizwe n’amashyirahamwe 135 y’ibihugu atandukanye yita ku bafite ubumuga bwo kutumva, rihagarariye abantu bagera kuri miliyoni 70 bafite ubumuga bwo kutumva ku isi hose.
Umwanzuro A/RES/72/161 washyigikiwe na Ambasade ya Antigua na Barbuda mu Muryango w’Abibumbye, ushyigikirwa n’ibihugu bigera kuri 97 bigize Loni, maze wemezwa ku bwumvikane rusange ku wa 19 Ukuboza 2017.Itariki ya 23 Nzeri yatowe mu rwego rwo kuzirikana itariki Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abafite Ubumuga bwo Kutumva (WFD) ryashinzweho mu 1951.
Uyu munsi ugaragaza ivuka ry’umuryango ugamije ubuvugizi, aho intego nyamukuru ari ukurinda no guteza imbere indimi z’amarenga n’umuco w’Abafite ubumuga bwo kutumva, nk’inzira yo kugera ku burenganzira bwabo bw’ibanze.
Umunsi Mpuzamahanga w’Indimi z’Amarenga wizihijwe bwa mbere mu mwaka wa 2018, mu cyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva.
Icyumweru Mpuzamahanga cy’Abafite Ubumuga bwo Kutumva cyatangiye kwizihizwa mu kwezi kwa Nzeri mu 1958, kuva ubwo kigenda kiba igikorwa mpuzamahanga kigaragaza ubumwe bw’abafite ubumuga bwo kutumva no gukora ubuvugizi bugamije kwamamaza ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abafite Ubumuga bwo Kutumva rivuga ko abarenga miliyoni 70 bafite ubumuga bwo kutumva ku isi hose.
Abarenga 80% muri bo baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bakaba bakoresha indimi z’amarenga zisaga 300 zitandukanye.
Iki gikorwa kigamije guteza imbere no kumenyekanisha indimi z’amarenga ku rwego mpuzamahanga, gishishikariza abayobizi mu nzego nkuru za Leta nka ba Minisitiri w’Intebe, Abaperezida, Abadepite, abayobozi bo ku nzego z’ibanze n’abandi bayobozi, kwerekana ko bashyigikiye abafite ubumuga bwo kutumva, bagatanga ubutumwa bukomeye kuri uyu munsi bakoresheje ururimi rw’amarenga rw’igihugu byabo.
Ku munsi mpuzamahanga w’indimi z’amarenga, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abafite Ubumuga bwo Kutumva risaba ko ahantu rusange hose, inzu ndangamateka, inyubako za Leta, Ingoro z’Abaperezida, inyubako z’uturere n’ahandi hatandukanye hacanwa amatara y’ubururu mu rwego rwo gushyigikira indimi z’amarenga no kugaragaza ubumwe n’imiryango y’Abafite ubumuga bwo kutumva ku isi.
U Rwanda na rwo hari byinshi rukora bigamije gushyigikira abafite ubumuga butandukanye. Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), iherutse kumurika inkoranyamagambo nyarwanda izajya yifashishwa mu guhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’abandi badafite ubwo bumuga.
Ni inkoranyamagambo igizwe n’amarenga 2000 iri mu ndimi z’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.
Yatangaiye gukoreshwa tariki 03 Ukuboza 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2025 ni: “Ururimi rw’Amaboko Ruraduhuza”, ishishikariza abantu bose kumva ko indimi z’amarenga ziduhuza, zigakuraho inzitizi z’itumanaho, kandi zigafasha kubaka sosiyete irimo bose, ntawe uhejwe.