
The Family bagarukanye album nshya “Together Forever” nyuma y’imyaka irenga 20 y’ituze
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryamenyekanye cyane nka Kirk Franklin & The Family ryatangaje ko rigiye gusohora album nshya ryise Together Forever, izasohoka ku itariki ya 3 Ukwakira 2025. Iyi ni album ya mbere aba bahanzi bazasohora nyuma y’imyaka irenga makumyabiri batagaragaza ibihangano byabo ku mbuga z’umuziki nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru The urban music cyabigaragaje.
The Family izwiho kuba yarazamuye injyana yo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya 1990, binyuze mu ndirimbo zasakaye hose nka Why We Sing, Silver and Gold, na Lean on Me. Indirimbo zabo zabaye indirimbo z’ibihe byose mu nsengero no mu birori by’abakirisitu ku isi hose.
Kugaruka kwabo bikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umuziki, bari barakumbuye ijwi ryiri tsinda dore ko ryakoze kumitima yabenshi. Album nshya biteganyijwe ko izaba irimo indirimbo nshya zifite ubutumwa bwo kuramya, gukomeza no gukangurira abantu kwizera.

The family mwishusho nshya bateguza Album nshya
Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ibikorwa by’iri tsinda, Together Forever izaherekezwa n’ibitaramo byo kuyamamaza bizatangirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikazagera no mu bindi bihugu. Bateganya gukoresha uburyo bwa live band no gusubiramo zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane mu bihe byashize.
The Family ni rimwe mu matsinda yubatse amateka mu muziki wo kuramya noguhimbaza Imana, rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu kuzamura izina rya Kirk Franklin nk’umwe mu bahanzi n’abatunganya indirimbo zo kuramya no guhimbaza bakomeye ku isi. Kugaruka kwabo bitanga icyizere cyo kuzana umwuka mushya mu muziki w’iki gihe, aho benshi bavuga ko uzongera guhuza urubyiruko n’abakuru mu kuramya.
album “Together Forever” izaboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki kuva ku itariki ya 3 Ukwakira 2025 nkuko byatangajwe niri tsinda.
Indirimbo yakunzwe mu bihe byahambere Why we sing ya kirk franklin nitsinda rye.
The family in celebrating 30 years
photo: by The urban music