
Huye Business Mall imaze gutwara asaga Miliyari 4.7Frw iri mu zasuwe
Ku mugoroba wa tariki ya 22 Nzeri, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yasuye Umujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho yagaragarijwe n’abikorera bo muri aka Karere aho iterambere mu myubakire rigeze muri uyu mujyi by’umwihariko. Yagaragarijwe kandi inyubako irimo kubakwa izuzura itwaye agera kuri Miliyari 7Frw.
Ibi byabaye ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga Umujyi wa Huye ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, akanasura inyubako ya Huye Business Mall aho ibikorwa byo kuyubaka bigeze kuri 56% ndetse bikaba biteganyijwe ko izatangira gukorerwamo mu mpera za 2026.
Iyi nyubako imaze gutwara Miliyari 4.8Frw, izakemura ikibazo cy’imiryango y’ubucuruzi yari yaramaze gushira muri uyu mujyi, gusa izaba ifite umwihariko wo gukorerwamo ubucuruzi bwagutse burimo za ‘super market’ ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere umujyi.
Ati “Imiryango yo gucururizamo hano yari yarashize, ubu ntiwawushaka ahantu hagenewe ubucuruzi kandi hari urujya n’uruza ngo uwubone, iyi nyubako rero ni igisubizo kuri icyo kibazo”.
Bagabe yanaboneyeho gusaba Minisitiri w’Intebe kubafasha kubona ibibanza byo kubaka, kuko bafite imishinga yo gukomeza kubaka inyubako z’ubucuruzi ndetse ikaba ari imishinga myiza yazafasha abaturage guhindura ubuzima.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yijeje abikorera ko Leta ifite ubushake bwo kubafasha aho bishoboka, abasaba ko ibyo bakeneye babishyikiriza inzego z’ubuyobozi na bo bakabafasha kubishyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yasuye akarere ka Huye nyuma yo gusura aka Nyaruguru. Ibikorwa bye byo gusura ahantu hatandukanye birakomereza mu cyanya cyahariwe inganda cya Sovu mu Karere ka Huye, akomereze mu Karere ka Gisagara.

Inyubako aho igeze imaze gutwara asaga Miliyari 4.8Frw