Mbega Imana”: Indirimbo Nshya ya Pastor Lopez Ikomeje Kwibutsa abantu Bose Gushima Imana
2 mins read

Mbega Imana”: Indirimbo Nshya ya Pastor Lopez Ikomeje Kwibutsa abantu Bose Gushima Imana

Umuramyi Pastor Lopez NININAHAZWE Yashyize Hanze Indirimbo Nshya “Mbega Imana”Umuramyi akaba n’umushumba w’ijambo ry’Imana, Pastor Lopez Nininahazwe, yongeye gushimangira ubuhamya bwe mu kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise “Mbega Imana”.

Iyi ndirimbo iri mu murongo w’indirimbo zigaragaza ubutumwa bukomeye bw’icyizere no gushima Imana.Indirimbo “Mbega Imana” ije isanga izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka “Imana y’akandi karyo”, “Naho utokwishura” ndetse na “Vyose Vyaremwe Nawe”.

Pastor Lopez yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zuzuyemo ubutumwa bwiza

Zose hamwe zerekana umuziki wuzuye ubutumwa butanga ihumure n’ubutwari bwo kwizirika Imana mu bihe byose.Pastor Lopez asanzwe azwi nk’umuramyi uhuza umurimo w’ubutumwa bwiza n’umuziki, aho akunda kuvuga ko indirimbo ze ziba zigamije kugeza ku bantu “umutima w’Imana binyuze mu kuramya no mu nyigisho.

Ibi byatumye indirimbo ze zikomeza gukundwa mu Burundi, mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere.Indirimbo nshya yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube, aho uyu muramyi akunze gusangiza abamukurikirana ibikorwa bye bya buri munsi. Amafoto n’amashusho y’iyi ndirimbo arimo ubutumwa bwimbitse bwo gushima Imana ku byo ikora mu buzima bw’umuntu.

Pastor Lopez Arashishikariza Abakristo Kumenya Gushima Binyuze mu Ndirimbo Nshya

Nk’uko byagiye bigaragara mu bitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye harimo n’i Kigali, Pastor Lopez akunda gukoresha umuziki nk’igikoresho cyo kuzana abantu imbere y’Imana, akabahuriza mu kuramya no gusenga. Indirimbo “Mbega Imana”nayo irashimangira iyo ntego.

Uretse umurimo w’ivugabutumwa n’umuziki, Pastor Lopez ni n’umushabitsi, ibintu bigaragaza ko afite impano nyinshi ndetse n’ubushobozi bwo guhuza umurimo w’Imana n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi. Ibi bikomeza kumugira urugero rwiza ku bakiri bato n’abandi bose bakunda umurimo w’Imana.

Indirimbo Nshya ya Pastor Lopez Yafashije benshi mu Gusubizwamo icyizere kumasezerano yabo

Abakunzi b’umuziki wa gikirisitu bakomeje kugaragaza ko bishimiye cyane iyi ndirimbo nshya, aho benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ubutumwa bwayo bwabakomeje, bukabibutsa gukomeza gushimira Imana mu bihe byose.

Indirimbo “Mbega Imana” ikomeje guhesha Pastor Lopez izina rikomeye mu muziki wa gospel mu karere, ndetse ikaba ishimangira icyerekezo cye cyo gukomeza gukoresha impano ye mu gusakaza ijambo ry’Imana no guha abantu icyizere binyuze mu ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *