
Umukire uzwi nka Bill Gates mu rwego rwo kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya yemeye gutanga Miliyoni $912
Bill Gates wabaye igihe kinini ku ntebe y’icyubahiro y’umukire wa mbere ku Isi, n’ubu akaba ari mu ba mbere ku Isi, ubwo yari i New York mu nama ya Reuters Newsmaker, yagaragaje uko ibibazo by’ubuzima byugarije abana b’Afurika bikomeye cyane. Yahise yitanga Miliyoni $912 angana na 1,320,120,000,000 Frw [ararenga Tiriyari 1 na Miliyari 320 Frw].
Yagize ati: “Umwana uvutse mu majyaruguru ya Nigeria afite amahirwe 15% yo gupfa atarageza ku myaka itanu. Ushobora guhitamo kuba mu bahindura ayo mateka cyangwa ukitwara nk’aho ntacyo bitwaye.”
Iyi nkunga ya Bill Gates izahabwa Global Fund isa neza n’iyo Gates Foundation yari yatanze mu 2022, ubwo icyo kigo cyashakaga amafaranga y’imyaka itatu. Ibi byatangajwe mu gihe hari igabanuka rikomeye ry’inkunga y’ibihugu ku bijyanye n’ubuzima, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo yafashe iya mbere mu kugabanya iyo nkunga.
Bill Gates yavuze ko intego z’ibikorwa bya Goalkeepers bigamije kwihutisha intego z’iterambere rirambye za Loni zizarangira mu 2030, zirimo kurandura ubukene no kunoza ubuzima. Ariko yongeyeho ati: “Ntabwo nshobora gusimbura amafaranga yagabanyijwe na guverinoma, kandi sinshaka gutera abantu kumva ko ibyo bishoboka.”
Umuryango Gates Foundation washinzwe n’umuherwe Bill Gates ukaba ugiye gutanga Miliyoni $912 ku kigo “Global Fund to Fight AIDS, Tuberculosis and Malaria”, mu rwego rwo gufasha mu kurwanya indwara zikomeje kwibasira cyane umugabane wa Afurika.
Gates yahamagariye guverinoma kwongera imbaraga mu gutera inkunga inzego z’ubuzima, harimo Global Fund na Gavi – Vaccine Alliance, ndetse no gushyira imbere ubuzima bw’ibanze. Yavuze ko udushya nko gukoresha umuti mushya wa lenacapavir urinda SIDA igihe kirekire bishobora kurokora ubuzima bw’abantu benshi.
Yagize ati: “Ibibazo by’ubuzima abana bo ku isi bahura na byo bikomeye kurusha uko abantu benshi babitekereza. Ariko ejo hazaza hari icyizere kinini kurusha uko benshi babyiyumvisha.”
Ubushakashatsi bwa Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME) bwagaragaje ko hagati ya 2024 na 2025, inkunga y’isi mu iterambere yagabanutseho 21%, ikagera ku gipimo gito cy’imyaka 15 ishize.
Bill Gates yavuze ko gukomeza kugabanya inkunga byasubiza inyuma ibyiza byagezweho mu kugabanya impfu z’abana kuva mu mwaka wa 2000, aho buri mwaka hagiye harokorwa ubuzima bw’abana miliyoni 5 nk’uko tubicyesha africa.businessinsider.com.
Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS (WHO), ribitangaza, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ikomeje kugira umutwaro ukomeye w’indwara zikomeye ku isi:
SIDA: Hafi 70% by’abayirwaye ku isi bose ni abo muri Afurika;
Igituntu: Afurika ni yo ifite umubare munini w’abandura n’abapfa;
Malariya: Iracyari indwara isanzwe mu bihugu byinshi bya Afurika, aho abana bari munsi y’imyaka 5 n’abagore batwite ari bo bibasirwa cyane. Izi ndwara ziremerera cyane sisitemu z’ubuzima kandi zifite uruhare runini mu rupfu rushobora kwirindwa buri mwaka.