Igihombo gikomeye muri Gospel: Uwanditse indirimbo yitwa “Jesus, Take the Wheel” yitabye Imana
3 mins read

Igihombo gikomeye muri Gospel: Uwanditse indirimbo yitwa “Jesus, Take the Wheel” yitabye Imana

Brett James, wafatanyije na Carrie Underwood mu kwandika iyo ndirimbo “Jesus, Take the Wheel”, ni we umwe mu bahitanwe n’iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane ushize, hafi saa cyenda z’amanywa mu mujyi wa Franklin.

Umwanditsi w’indirimbo za Gospel, uzwi cyane ku ndirimbo “Jesus, Take the Wheel” yatwaye Grammy Award, Brett James, ari mu bantu bitabye Imana bazize impanuka y’indege nto yabereye muri North Carolina. Umugore we ndetse n’umukobwa w’umugore we nabo bitabye Imana bazize iyo mpanuka.

Indege yo mu bwoko bwa Cirrus SR22T, yandikishijwe ku izina rye ryemewe n’amategeko [Brett James Cornelius] yaguye mu murima uri hafi y’ikibuga cy’indege cya Macon County, nk’uko ikinyamakuru Fox4 cyabitangaje. James wari ufite imyaka 57, niwe wari utwaye, iyo ndege yari iturutse ku kibuga cy’indege cya John C. Tune i Nashville.

Umugore we, Melody Carole Wilson, n’umukobwa we Meryl Maxwell Wilson, nabo bari muri iyo ndege bahise bitaba Imana. Ahabereye impanuka ni hafi y’ishuri rya Iotla Valley Elementary School, ariko abanyeshuri n’abakozi b’ishuri ntacyo babaye, nk’uko ABC News ibitangaza.

Ku wa Gatanu, ikigo gishinzwe umutekano w’ibinyabiziga n’ingendo z’indege (NTSB) cyohereje umukozi wacyo ahabereye impanuka kugira ngo asuzume ibyabaye, maze ibisigazwa by’indege bikurwaho ku munsi ukurikiyeho kugira ngo byongere gusesengurwa. Impamvu nyakuri y’iyo mpanuka iracyashakishwa.

Indirimbo ye “Jesus, Take the Wheel”, yanditse afatanyije na Hillary Lindsey na Gordie Sampson, yatsindiye Grammy Award mu 2007 nk’indirimbo nziza mu njyana ya country, ndetse inaba “ASCAP Country Song of the Year” mu 2006.

James yinjijwe muri Nashville Songwriters Hall of Fame mu 2020, ndetse yegukanye igihembo cya ASCAP Country Songwriter of the Year mu 2006 na 2010.

Brett James yari amaze imyaka irenga 20 mu mwuga wo kwandika indirimbo muri Nashville. Yanditse ndetse yafatanyije n’abandi kwandika indirimbo zirenga 500, zifashwe n’abahanzi barimo Faith Hill, Tim McGraw, Kelly Clarkson, Rascal Flatts, Luke Bryan, na Kenny Chesney.

Izindi ndirimbo ze zizwi ni: “Blessed” (Martina McBride), “Out Last Night” (Kenny Chesney), “Cowboy Casanova” (Carrie Underwood), “It’s America” (Rodney Atkins), “When the Sun Goes Down” (Uncle Kracker na Chesney), “Summer Nights” na “Love You Out Loud” (Rascal Flatts).

James Brett yavutse ku wa 5 Kamena 1968 i Columbia, Missouri. Yatangiye urugendo rwe mu muziki mu ntangiriro za 1990 nyuma yo kuva muri kaminuza y’ubuvuzi. Nubwo yatangiye asinyiye amasezerano nk’umuririmbyi muri Career Records, igice cya Arista Nashville, yahise ahindura icyerekezo ashyira imbaraga mu kwandika indirimbo.

Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa sinema Carrie Underwood yagaragaje agahinda ku rupfu rw’umufatanyabikorwa we mu butumwa yashyize kuri Instagram, avuga ko ari “ikintu kitagereranywa” kandi yongera ati: “Buri munsi ni impano… Ndagukunda, nshuti. Tuzongera guhura rimwe.”

Itsinda rya Rascal Flatts ryamwitaga “umwanditsi w’indirimbo w’umuhanga n’umuntu udasanzwe”, ryavuze ko azahora yibukwa cyane. Umuririmbyi wa country Jason Aldean, wakoranye na James ku ndirimbo “The Truth”, yamuhaye icyubahiro mu gitaramo i Lincoln, Nebraska, avuga ko James “yafashije guhindura ubuzima bwanjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *