Umukinnyi Memel Dao ukinira ikipe ya APR FC yatanze ubutumwa bukomeye ku ikipe ya Pyramids Fc bitegura guhura muri C AF Champions League
1 min read

Umukinnyi Memel Dao ukinira ikipe ya APR FC yatanze ubutumwa bukomeye ku ikipe ya Pyramids Fc bitegura guhura muri C AF Champions League

Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ukinira ikipe ya APR FC hagati mu kibuga yavuze ko Pyramids FC bitegura guhura muri CAF Champions League nta bwoba ibateye.

Ibi uyu musore ukina hagati mu kibuga asatira yabivuze anyuze ku rubuga rwa Instagram aho yashyize ubutumwa nyuma y’umukino Pyramids FC bitegura guhura mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League yatsinzemo Al-Ahli yo muri Saudi Arabia ibitego 3-1 mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’amakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo, avuga ko ariko nta bwoba ibateye.

Ati” Ni Pyramids tukakaba intare. Nta bwoba dufite.”

Uyu musore yakomeje avuga ko ibyo abantu batekereza ko bidashoboka bazabikorera mu kibuga kandi ko nta kidashoboka munsi y’izuba ndetse biteguye urugamba.

Rutahizamu Fiston Kalala Mayele niwe watsinze ibitego bitatu byose bya Pyramids FC izakirwa na APR FC mu mukino ubanza uzabera i Kigali, tariki 1 Ukwakira 2025, saa munani z’igicamunsi.

Ikipe ya Al Ahli Pyramids FC yatsinze irimo abakinnyi nka Ivan Toney wakiniye Brentford yo mu Bwongereza, Riyad Mahrez wakiniye Man City, umunyezamu Eduard Mendy n’abandi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *