
Kunywa inzoga byangiza ubuzima: Ubushakashatsi bugaragaza ko ikigero cyose cy’inzoga wanywa bitera indwara
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga kabone nubwo waba uzinywa mu rugero cyangwa unywa nkeya bishobora kugira ingaruka ku buzima ku buryo bishobora no kugutera kurwara indwara yo kwibagirwa ya ‘dementia’.
Ubu bushakashatsi buvuguruza ubwari busanzwe buhari bugaragaza ko kunywa inzoga nkeya nk’urugero ibirahure birindwi byazo mu cyumweru ari byiza ku bwonko bwawe kurusha kutazinywa.
Gusa ariko ubwo bushakashatsi bwibanze ku bantu bakuru ndetse ntabwo bwigeze butandukanya abantu bari basanzwe banywa inzoga n’abatarigeze bazinywa mu buzima bwabo, bugaragaza ko hari kuboneka ibisubizo bitandukanye n’ibyo bari bagiye babona.
Ubu bushakashatsi bwasohowe ku wa 23 Nzeri 2025 mu Kinyamakuru BMJ Evidence-Based Medicine gikora inkuru z’ubushakashatsi ku by’ubuzima bwagaragaje uburyo inzoga zishobora kwangiza uturemangingo bikaviramo umuntu kugira ikibazo ku bwonko bwe.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi mukuru mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, Anya Topiwala, yagaragaje ko ibyavuye mu bushakashatsi bakoze byerekanye ko kunywa inzoga nubwo zaba ari nkeya bishobora gutera indwara yo kwibagirwa.
Ati “Ibyavuye mu bushakashatsi twakoze byerekanye ko kunywa inzoga unywa izo ari zo zose zishobora kukugiraho ingaruka kabone nubwo waba unywa nkeya cyane bishobora kukuviramo kurwara indwara yo kwibagirwa ya ‘dementia’.”
Topiwala yagaragaje ko uburyo bakoze ubu bushakashatsi bwitwa “Mendelian randomization” aho basuzumye ndetse banagenzura uburyo uturemangingo tw’umuntu dushobora kugirwaho ingaruka n’inzoga anywa kandi bikamuteza kwandura indwara yo kwibagirwa ya ‘dementia’.
Yakomeje avuga ko ubu buryo bakoresheje bufasha gutangira gufasha abantu gutekereza ku ngaruka bashobora guterwa no kunywa inzoga birimo no kurwara dementia ndetse no ku buzima bw’umuntu muri rusange.
Ubu bushakashatsi bushya bwari bwakorewe ku bantu 560.000 bo mu Bwongereza, Scotland na Wales ndetse n’abaturuka mu bice bitandukanye.