
Enoch Thomas Umuhanzi ukiri muto yateguje Alubum ye ya mbere anatanga ubutumwa
Enoch Thomas, umwana w’imyaka 11 wo muri Antigua uririmba indirimbo za zo kuramya no guhimbaza Imana muri reggae, aho mu mwaka washize yafatanyije na Carlene Davis, umuririmbyi n’umubwiriza w’Umunyajamaika, bashyira hanze verisiyo nshya y’indirimbo ya Noheri O Holy Night.
Uyu mwana ukiri muto ubu ari kwitegura gushyira hanze alubumu ye ya mbere, akaba yanateguje ko agiye gushyira hanze verisiyo nshya y’indirimbo “Oh Happy Day” izabanziriza uyu muzingo we wa mbere. Iyi ndirimbo ikaba yarahimbwe bwa mbera na Philip Doddridge mu 1755 iza kwamamara mu 1968 ubwo Edwin Hawkins Singers bayiririmbaga.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Observer Online ku wa Gatatu, Enoch yasobanuye impamvu yahisemo kuririmba iyi ndirimbo yongeraho n’icyatumye ayikunda.
Yavuze ati: “Ni indirimbo yuzuyemo ibyishimo. Buri gihe nyiririmba, iransetsa kandi ikanyibutsa ineza y’Imana. Nshaka gusangira ubwo buryohe n’abandi,”
“Mu ntangiriro, ahantu hari amajwi yo hejuru byarangoye cyane. Nitoje kenshi, maze ubwo nari maze kubigeraho numva nishimye cyane. Ubu aho hantu ni hamwe mu bice nkunda cyane kuririmba.”
Uyu mwana w’umukirisitu wakiriye agakiza, yatangiye kuririmba afite imyaka ine gusa ndetse yanasangije abakunzi be icyo yifuza.
“Nagiye ndirimba kuva mfite imyaka ine. Indirimbo yanjye ya mbere nayikoze muri studio mu 2021, ubwo naririmbaga indirimbo ya Lauren Daigle. Ubu ndishimye cyane kuko ngiye gusangiza abantu indirimbo zanjye z’umwimerere mu alubumu yanjye nshya. Icyifuzo cyanjye gikomeye ni uko indirimbo zanjye zafasha abantu kwegera Kristo no kumva urukundo rwe mu buryo nyakuri,” Enoch yavuze.
Enoch yakuriye mu itorero riri mu mudugudu we wa Jennings Village muri St Mary’s, Antigua, aho yiga mu ishuri rya St Joseph Academy.
“Nahaye Yesu ubuzima bwanjye nkiri muto. Kuba umukirisitu rimwe na rimwe biragora, ariko ngerageza kwiga muri buri kintu cyose. Kuba umukirisitu bisobanuye kudakubita, kutihorera no kugira imyitwarire myiza, nubwo rimwe na rimwe bitoroshye,” yabitangarije ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru.
Yakomeje ati: “Ikintu cyiza gikomeye cyane ni uguhora uhitemo gukora icyiza, nubwo abandi bakuzengurutse batabikora. Ngerageza kandi kudacikanwa n’amasengesho yo ku Cyumweru no kugumana urugendo rwanjye n’Imana ku giti cyanjye.”