
Mu magambo akomeye, Gentil Misigaro yatangaje ko aho imbaraga z’abantu zirangirira ari ho imbaraga z’Imana zitangirira.
Umuramyi mpuzamahanga w’indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro, uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Biratungana, Buri Munsi na Hari Imbaraga, yongeye kugaruka mu buryo bukomeye ashyira hanze indirimbo nshya yise “Antsindira Intambara”. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko imbaraga zacu zigira aho zigarukira, ariko iz’Imana zo ko ari ntamupaka, ikadutsindira intambara zose tutashobora.
Iyi ndirimbo nshya imaze amasaha make isohotse, yatangiye gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi ba Gospel bavuga ko ari indirimbo yuje ihumure, ubutumwa bwo kwiringira Imana n’ubushobozi bwayo mu bihe bikomeye.
Mu magambo agize iyi ndirimbo, Gentil Misigaro yibutsa ko imbaraga n’ubwenge bw’abantu bigira aho bigarukira, ariko iz’Imana yo ikaba ari ntakuka. Ahamya ko igihe umuntu ananiwe cyangwa yugarijwe n’ibigeragezo, ariho Imana yerekana imbaraga zayo, ikamutsindira intambara atashobora wenyine.
Mundirimbo, humvikana amagambo agira ati: “Naho nanyura mu bikomeye sinzatinya kuko ndikumwe nawe… naho nanyura mu gikombe cy’urupfu, sinzatinya kuko ndikumwe nawe.” Aya magambo akomeza guha abizera icyizere cy’uko Imana iba kumwe nabo mu ntambara zose bahura nazo mu buzima bwa buri munsi.
Gentil Misigaro, umaze kuba umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel ku rwego mpuzamahanga, akomeje kwagura ubutumwa bwe binyuze mu bihangano bifasha abantu kuguma ku Mana no kuyiringira. Indirimbo ye nshya Antsindira Intambara yitezweho gukomeza gufasha benshi kwiyumvamo imbaraga nshya no gukomeza kwizera ko Imana itajya itsindwa.