Icyumweru cy’Umuryango cyahujwe na Saint Valentin: Kiliziya irahamagarira Abakristu gusigasira urukundo n’ubumwe
Kiliziya Gatolika mu Rwanda irashishikariza Abakristu kwitabira ibikorwa by’Icyumweru cy’Umuryango giteganyijwe kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2026, kikaba cyarahujwe n’Umunsi wa Saint Valentin, mu rwego rwo kwimakaza urukundo, ubumwe n’indangagaciro z’umuryango.
Ibi byatangajwe na Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wavuze ko iki cyumweru kigamije gufasha imiryango kuzirikana ku kamaro k’urukundo n’isakaramentu ry’ugushyingirwa.
Yasobanuye ko Icyumweru cy’Umuryango ari gahunda ya Kiliziya ku rwego rw’isi yose, ifite inkomoko muri Sinode z’Abepiskopi zo mu 2014 na 2015, zagarutse ku kamaro k’umuryango mu buzima bwa Kiliziya n’isi muri rusange.
Padiri Nahimana yibukije ko mu mwaka wa 2016, Papa Fransisko yasohoye inyandiko Amoris Laetitia, ashimangira ko urukundo mu muryango rugomba gusigasirwa no guhorana imbaraga nshya.
Yagize ati: “Ni muri iyo myaka Papa yatangiye kwibutsa ko umunsi wa Saint Valentin ushobora guhabwa igisobanuro cyiza gishingiye ku bukristu.” Ibi byatumye Saint Valentin itarebwa nk’umunsi w’amarangamutima gusa, ahubwo nk’inzira iganisha ku butagatifu.
Mu Rwanda, kuva mu 2017, Abepiskopi Gatolika bemeye ko buri mwaka hategurwa Icyumweru cy’Umuryango, kigahabwa umwanya wo kuzirikana ku rukundo rw’abashakanye, ku isakaramentu ry’ugushyingirwa n’uruhare rw’umuryango mu mibereho y’abawugize.
Padiri Nahimana yasobanuye ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa binyuze mu madiyosezi no mu maparuwasi, hategurwa isengesho, ibiganiro n’inyigisho bigenewe ibyiciro bitandukanye by’imiryango.
Mu bikorwa by’ingenzi harimo novena izatangira ku wa 6 Gashyantare 2026, isabira imiryango gusigasira ubumwe n’urukundo, ndetse n’ibiganiro bigenewe abashakanye, ingo zikiri ntoya n’izimaze igihe, urubyiruko n’abageze mu zabukuru.
Abitegura gushyingirwa nabo bazahabwa inyigisho zibafasha kwitegura neza urugo n’uko bazizihiza Saint Valentin mu buryo bukwiye. Padiri Nahimana yagize ati: “Dukeneye kwegera urubyiruko, tukarufasha gusobanukirwa urukundo ruzima, ari rwo ruzabafasha kuzubaka ingo zabo mu gihe kizaza.”
Komisiyo y’Umuryango yagaragaje ko Kiliziya yifuza ingo zikomeye ku muhamagaro wazo, zigahora zivugurura urukundo rwazo, zigahinduka ingero nziza mu muryango mugari. Padiri Nahimana yasabye abashakanye kwizihiza Saint Valentin mu buryo bufite ireme, bazirikana ko urukundo rwabo ari inzira iganisha ku Mana, anasaba Umutagatifu Valentin gukomeza gusabira abakristu bose kugira ngo bakomeze gukunda ugushyingirwa no kubona umuryango nk’impano y’Imana.
