Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Nzeri
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Nzeri

Turi ku wa 25 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 268 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 97 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Habayeho icyiswe Kamarampaka,cyasize hakuweho ubwami, Abatutsi bakomeza kumeneshwa, kwicwa no gutwikirwa.
2021: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda zagiye guhashya ibyihebe byari byarahayogoje.
1964: Abanya-Mozambique batangije urugamba rwo (…)

Turi ku wa 25 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 268 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 97 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1961: Habayeho icyiswe Kamarampaka,cyasize hakuweho ubwami, Abatutsi bakomeza kumeneshwa, kwicwa no gutwikirwa.

2021: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda zagiye guhashya ibyihebe byari byarahayogoje.

1964: Abanya-Mozambique batangije urugamba rwo guharanira ubwigenge ngo bigobotore ubukoloni bwa Portugal.

1981: Igihugu cya Belize cyinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

Mu muziki

Uyu munsi abantu batandukanye b’ibyamamare bizihiza isabukuru zabo z’amavuko barimo umuhanzi T.I wamamaye mu njyana ya rap na Will Smith wavutse mu 1968.

Abandi bavutse kuri uyu munsi

1925: Havutse Silvana Pampanini wabaye nyampinga w’u Butaliyani mu 1946.

1936: Moussa Traoré wabaye perezida wa kabiri wa Mali.

Abapfuye

2008: Derog Gioura wayoboye Nauru.

2011: Wangari Maathai, Umunya-Kenya wamenyekanye mu kubungabunga ibidukikije akabihererwa igihembo cyitiriwe Nobel, ari na we mugore wa mbere w’Umunyafurika wagihawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *