
Umuramyi Evangelist Iradukunda Juvenal yateguje abakunzi be Album ye ya mbere
Evangelist Iradukunda Juvenal “ Amani” umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y’uko yari amaze ukwezi yaragiye muri Kenya mu bikorwa by’ivugabutumwa no gutunganya indirimbo azashyira kuri Album ye ya mbere yaraye agarutse mu Rwanda.
Uyu muramyi Amani uzwi mu Itorero rya Shekinah Missions risanzwe rikorera mu Karere ka Rubavu akaba ari naho avuka, asobanura ko ingendo ze zifitanye isano no gukora umuhamagaro w’Imana kuko ngo ntiyagiye ku mpamvu ze ahubwo yagiye ku bw’ivugabutumwa.
Yakoreye muri Kenya indirimbo ebyiri nshya zirimo iyitwa “Uwezo Wake” bisobanura “Ubushobozi bw’Imana” izaba iri kuri album ye ya mbere izasohoka bitarenze 2025 ndetse izo ndirimbo yazikoze ari wenyine, haravugwa kandi ko hari indi yasize muri studio iri gutunganywa nayo ikaba izashyirwa hanze mu minsi iri imbere, yayikoranye n’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Kenya.
Yavuze ko hari indirimbo yakoze mu Giswayire ariko ngo ntibivuze ko yibagiwe ururimi rw’Igihugu cyamubyaye rw’Ikinyarwanda ndetse ngo indirimbo yakoze yitwa ‘Nta ho itakura umuntu’ ni imwe mu ndirimbo zamufunguriye imiryango myinshi yo kuririmba hirya no hino.”
Yashimiye abantu bamwakiriye muri Kenya by’umwihariko abapasiteri n’amatorero yo muri icyo gihugu, anashimira uburyo ibikorwa byabo biteye imbere cyane cyane indirimbo zabo ndetse agaragaza ko k’ubantu batazi ururimi bishobora kubabera inzitizi cyane cyane abaramyi batazi ururimi rw’Igiswayire kuko mu gihe ugiye gukora umuziki bisaba gukorana n’abashinzwe kuwutunganya bityo bikaba bitoroshye kumvikana nabo mu gihe utazi igiswayire.
Ashimira Imana cyane kuko yamufashije agakabya inzozi ze dore ko byari ku nshuro ya mbere yari agiye mu ndege. Indirimbo ye nshya yise “Uwezo Wake” itanga ubutumwa bukomeye bwo kwihangana no kwiringira Imana mu bihe byose. Ashimangira ko haba ari mu bihe bibi cyangwa ibyiza ni ngombwa gushima Imana kandi no kugira isengesho rihoraho kuko bidufasha kuba mu biganza by’Uwiteka.
Mu murimo we w’ivugabutumwa bimyuze mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afashwa n’abantu batandukanye barimo umuhanzi Jabastar bakoranye indirimbo “U Rwanda Ruraberewe”, ndetse na Pastor Mababa umuba hafi mu rugendo rwe rwa gikirisitu.
Amani avuga ko Album ye izaba igizwe n’indirimbo 12 kandi yampaze impungenge abamukunda avuga ko izo ndirimbo zose zizajya hanze zifite amajwi n’amashusho ndetse ngo kuri ubu ari gutunganya indirimbo imwe yasigaye akaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye agaruka mu Rwanda kuko yaje kuhakorera iyo ndirimbo.