
Abaririmba indirimbo zo kuramya no uhimbaza Imana mu nzira zo kunguka umuramyi mushya wifuza kuzaba Mpuzamahanga.
Uwamariya Elyse, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, akaba n’umukristo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yahisemo gukoresha impano ye yo kuririmba mu gukomeza imitima ya benshi no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2005, aririmba mu makorari atandukanye mu itorero no mu mashuri yigagamo. Mu gihe cy’imyaka irenga 20 yakomeje kwiteza imbere mu buhanga bw’umuziki, ariko mu 2025 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye, asohora indirimbo ze bwite.
Indirimbo ye ya mbere yise “Ndanyuzwe”, yakurikiwe n’indi yitwa “Mukomezanye”, zombi zikaba zihuriza ku butumwa bwo kwerekana ko Imana ihagije kandi ko igira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abayizera.
Mu minsi ishize, yashyize hanze indirimbo nshya yari imaze igihe itegerejwe na benshi, irimo ubutumwa bugaragaza uko isi imeze ubu, ko itubabaza bikomeye, binyuze mu ntambara, impanuka, indwara n’ibindi bibazo, ariko na none ikatwibutsa ko isi atariyo rugo rwacu rwa nyuma.
Ati: “Iyi ndirimbo yerekana ko nubwo imfubyi n’abapfakazi babuze ubafasha, mu ijuru hari Imana ibitaho. Irimo kandi ubutumwa bwo guhumuriza abantu, ko nubwo duhanganye n’ibihe bikomeye, tugomba gukomera no gukomeza n’abandi, kuko hari igihe tuzahozwa amarira.”
Uwamariya avuga ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo kubabara cyane, ubwo yari avuye gushyingura umuvandimwe we wapfuye azize impanuka ikomeye.
Ati: “Byarambabaje cyane ariko byatumye nsobanukirwa ko ku isi atari iwacu, Ijuru ni ryo rugo.”
Uretse kuba umuhanzi, Uwamariya Elyse afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ibaruramari (Accounting) kandi afite gahunda yo kwinjira mu bikorwa by’ubushabitsi mu minsi iri imbere. Yongeraho ko yifuza kwiga gucuranga piano na gitari kugira ngo arusheho kwagura ubumenyi bwe mu muziki w’umwuga.
Inzozi ze ni ugutanga umusanzu ku rwego mpuzamahanga, ariko byose agashyira imbere guhesha Imana icyubahiro.
Ati: “Ndashaka kuba umuririmbyi mpuzamahanga, ariko intego yanjye ya mbere ni ugusingiza Imana.”
Nk’uko abitangaza, afata Mbabazi Milly Kamugisha wo mu itsinda rya Ambassadors of Christ Choir nk’icyitegererezo kubera ubunyangamugayo bwe, imyitwarire nk’umukristo, n’uburyo atanga ihumure abinyujije mu ndirimbo.
Ku bwe, umuhanzi wa gospel w’ukuri agomba kugaragarira mu mico myiza irimo: Kubaha Imana n’abantu, kuba inyangamugayo, kwambara ukikwiza, kugira urukundo, ubwitonzi, no gukunda umurimo w’Imana.
Uwamariya Elyse ashimangira ko umuhanzi ashobora kuba icyitegererezo mu mico n’imyitwarire ye, kandi ko akwiye guharanira iterambere rirambye haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe. Indirimbo ze zigamije gutanga ihumure, guteza imbere ukwizera no gushishikariza abantu gukomeza guharanira ibyiza, kabone n’iyo isi yaba iri mu bihe bikomeye cyangwa se ubuzima bugukomereye.