Hwang Dong-hyuk, Umusizi w’Inkuru y’Isi: Uko yahanze Squid Game ivuye mu mateka ye bwite
2 mins read

Hwang Dong-hyuk, Umusizi w’Inkuru y’Isi: Uko yahanze Squid Game ivuye mu mateka ye bwite

Mu mwaka wa 2021, isi yose yahungiye mu mukino w’amateka: Squid Game, filime y’uruhererekane yanditswe kandi iyoborwa na Hwang Dong-hyuk, umunyamwuga ukomoka muri Koreya y’Epfo. Iyo filime ntiyagarukiye gusa ku kwishimirwa n’abarebye, ahubwo yahindutse ishusho y’ukuri guhari mu buzima bw’abantu benshi: ubukene, umwiryane, no guharanira kubaho.

Ubutumwa buvuye mu buzima bwe

Hwang Dong-hyuk yavukiye i Seoul muri Koreya y’Epfo mu 1971. Akiri muto, yakuriye mu muryango utifashije, ibintu byamwigishije kureba ubuzima mu ndorerwamo y’ubutabera n’ubusumbane. Amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yize sinema muri Seoul National University, ahigira amateka n’ubumenyi rusange mbere yo kwiga umwuga w’umwihariko wo gutunganya amafilime.

Nyuma yo kurangiza, yagiye akora filime ngufi zagiye zigaragaza imitekerereze ye ishingiye ku mibereho n’umuco, harimo n’amakimbirane mu miryango n’ubuzima bw’abantu b’ingeri zose.

Inzozi zasunitse inkuru ya Squid Game

Mu myaka ya 2008, Hwang Dong-hyuk yanditse umushinga w’ibanze wa Squid Game. Muri icyo gihe, Koreya y’Epfo yari mu bibazo bikomeye by’ubukungu, kandi nawe ubwe yari mu bukene bukomeye. Yajyaga ajya mu tubari two mu mugi akandikirayo igitekerezo cya filime, agaterwa imbaraga n’ibibazo byo mu buzima bwe bwite n’ibyo yabonaga muri sosiyete.

Kubera uburyo iyo nkuru yari ikomeye kandi yuzuye amarangamutima, igihe cyose yayigezaga ku masosiyete akomeye bakayanga, bavuga ko irimo urugomo rwinshi kandi nta muntu wayireba. Ibi byatumye imishinga ihagarara imyaka irenga 10.

Intsinzi yaje itunguranye

Mu 2019, igihe Netflix yashakaga ibikorwa bifite umwihariko ku rwego mpuzamahanga, yaje kwakira umushinga wa Hwang Dong-hyuk. Muri Nzeri 2021, Squid Game yasohotse, ihita iba filime y’uruhererekane yarebwe cyane mu mateka ya Netflix, igera ku bantu barenga miliyoni 100 mu byumweru bike.

Ibyo byahinduye ubuzima bwa Hwang Dong-hyuk mu kanya gato, ahita aba umwe mu banditsi n’abayobora amafilime bazwi ku isi yose. Ariko we ubwe yavuze ko ibyo yanditse bitari bigamije gukundwa gusa, ahubwo kwari ukwerekana ukuri kubabaje kuri sosiyete y’abantu.

Ubutumwa n’icyerekezo

Hwang Dong-hyuk avuga ko Squid Game ari ikimenyetso cy’uko abantu benshi bakina imikino y’ubuzima irimo kubaho mu bukene n’ibibazo by’amafaranga, kandi rimwe na rimwe ugasanga abantu bakoresha amahirwe make bafite kugira ngo barokoke.

uyu mugabo Kandi akomeza avuga ko uruhererekane rw’ igice cya gatatu cyamaze kugera hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *