
Zaburi 40:4 yihishe inyuma y’igitaramo “Indirimbo Nshya” cya Injili Bora
INJILI BORA CHOIR YITEGUYE IGITARAMO “INDIRIMBO NSHYA
Injili Bora Choir ikorera umurimo w’Imana mw’itorero EPR (Église Presbytérienne au Rwanda), yongeye gutegura igitaramo gikomeye cyiswe Indirimbo Nshya Live Concert kizabera kuri EPR Gikondo ku wa 28 Nzeri 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM).
Iki gitaramo giteganyijwe kuzahuza abakunzi b’umuziki wa gikirisitu mu Rwanda no hanze byumwihariko abakunda kuramya Imana.Iki gitaramo cyatumiwemo abaririmbyi n’abavugabutumwa bakomeye barimo Rev. Pr. Claude na Rev. Pr. Israel, bazafatanya na korali Injili Bora mu kwamamaza ubu butumwa bwiza.
EPR Gikondo izakira igitaramo cy’amateka cya Chorale Injili Bora
Hazaba harimo n’amatsinda azwi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana ariyo Healing Worship Team ndetse na Light of Christ Group, biteguye kumvira mwuka wera mu kuzamura imitima y’abitabira binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye.Injili Bora Choir, izwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana no kwigisha ijambo ryayo mu buryo bw’umuziki, imaze igihe yigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu bihangano byayo.
Kuri ubu yongeye gushyira imbaraga mu myiteguro y’iki gitaramo kugira ngo kibe ikiraro cyo kugeza ku bakunzi b’umuziki indirimbo nshya n’ubutumwa bushya.Abategura iki gitaramo batangaje ko intego nyamukuru ari ukuzuza amagambo yo muri Zaburi 40:4 agira ati: “Yashyize indirimbo nshya mu kanwa kacu.
Indirimbo nshya mu kanwa ka abaramyi bakunzwe cyane:Igitaramo gikomeye cyateguwe na chorale Injili Bora
Bityo, abitabira bazahabwa uburyo bwo kuramya mu buryo bushya, binyuze mu bihangano bishya byateguwe by’umwihariko muri iki gitaramo.Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye, by’umwihariko abakunda kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse. Abategura igitaramo basabye abakunzi b’umuziki wo kuramya kwitegura, kuko ari amahirwe akomeye yo gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo nshya no kuramya mu bwisanzure.
Injili Bora ikomeje kwitegura nibindi bitaramo ndetse na bamwe mu baramyi babarizwa muri iyi chorale nka Jesca Mucyowera bageze kure imyiteguro yibindi bitaramoChorale Injili Bora ifite indirimbo nyinshi zirimo ndabihamya,Aho nzaba nibindi bitaramo bikomeye yagiye ikora bigaragara kuri YouTube channel yabo.