“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo nshya za Gospel zikunzwe muri iki cyumweru ziratuma Wongera Guhembuka
2 mins read

“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo nshya za Gospel zikunzwe muri iki cyumweru ziratuma Wongera Guhembuka

Buri wa Gatanu, Gospel Today tubagezaho urutonde rw’indirimbo 7 nshya za Gospel ziri gukundwa cyane kurusha izindi, hagendewe ku butumwa bwiza zigarukaho, uburyo zakozwemo ndetse n’uburyo ziri gukundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi indirimbo zitwaye neza muburyo bukurikira:

1. Gentil Misigaro – Antsindira Intambara
Gentil Misigaro, umuhanzi mpuzamahanga ukomeje guha abaramyi ibyiringiro, yashyize hanze indirimbo nshya “Antsindira Intambara” yibutsa abantu ko aho imbaraga zacu zirangirira ari ho iz’Imana zitangirira, kandi ko ari yo idutsindira intambara mu buzima bwacu.

2. Hallelujah – Gaby Kamanzi
Umuhanzi Gaby Kamanzi yongeye gushimangira impano ye mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo “Hallelujah”, irimo ubutumwa bwo gushima Imana ihindura ibihe bikomeye ikabigarura mu munezero.

3 .Mbega Mana – Pastor Lopez
Pastor Lopez yagarukanye indirimbo nshya yitwa “Mbega Mana”, ishimangira imirimo ikomeye y’Imana mu buzima bw’abantu. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yakoze no ku byo igikora.

4. Ni Yesu – Jehovaniss Choir (ADEPR Kicukiro Shell)
Korari Jehovaniss yo muri ADEPR Kicukiro Shell yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ni Yesu”, yibutsa abantu ko nta wundi ushobora gutura imitwaro yabo uretse Yesu wenyine.

5. Nakwitura Iki? – Baraka Choir (ADEPR Nyarugenge)
Indirimbo nshya ya Baraka Choir yibaza icyo abantu bakwitura Imana nyuma y’ibikorwa bikomeye yabakoreye. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushishikariza abantu gusubiza Imana ubudahemuka no kuyikorera.

6. Yesu Turakwizeye – El Elyon Worship Team
El Elyon Worship Team yasohoye indirimbo nshya “Yesu Turakwizeye”, ihamagarira abantu bose gushyira icyizere cyabo kuri Yesu mu bihe byose, yaba ibihe byiza cyangwa ibikomeye.

7. Sibyo Gushidikanya – Bienfait Bimera ft M. Grace
Bienfait Bimera afatanyije na M. Grace bashyize hanze indirimbo “Sibyo Gushidikanya”, ishimangira ko gukunda Imana no kuyizera atari ibintu byo gushidikanya ahubwo ari inzira nyayo y’ubugingo.

Izi ndirimbo 7 ziri ku isonga muri iki cyumweru zigaragaza uburyo injyana ya Gospel ikomeje gufasha abantu kwegera Imana, kwiyubaka mu byo kwizera no guhumurizwa. Buri ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye ariko byose bigaruka ku gushimangira ko Yesu ariwe soko y’ibyiringiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *