2 mins read

Ben IGIRANEZA agiye gufatanya na Chorale Rangurura muri “Icyo Naremewe Live Concert” i Huye

Umuramyi Ben IGIRANEZA agiye kwifatanya na Chorale Rangurura muri “Icyo Naremewe Live Concert” i HuyeChorale Rangurura ibarizwa muri Rwanda Anglican Students Association (RASA) ishami rya Huye,muri Kaminuza y’u Rwanda ,yamaze gutangaza igitaramo gikomeye bise Icyo Naremewe Live Concert Season 3 giteganyijwe kuba ku itariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo kizaba ari uburyo bwo gufatanya n’abaramyi batandukanye mu guhimbaza Imana, ndetse no gutanga ubutumwa bwiza hifashishijwe indirimbo nshya zizakorerwamo live recording.

Icyo Naremewe Live Concert Season 3” kigiye guhuza abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana i Huye

Muri iki gitaramo cyitezweho gusiga amateka, hazitabira umuramyi ukunzwe cyane muri iki gihe, Ben IGIRANEZA, uzwi mu ndirimbo zafashe imitima ya benshi zirimo Ingingo Iturengera yakoranye na Clemance Gasasira n’izindi nyinshi zubakiye ku butumwa bw’ijambo ry’Imana.

Ben IGIRANEZA, usanzwe abarizwa muri Shalom Worship Team yo muri EAR Remera, ni umwe mu bahanzi bafata indirimbo nk’igikoresho cyo kugeza ku bantu ukuri ko Yesu ari Umwana w’Imana, uhesha ubugingo.Uyu muramyi asanzwe afitanye igihango gikomeye n’ishami rya RASA UR Huye, kuko ari naho yize kandi akaba ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Chorale Rangurura.

Yagiye agaragara mu kwandika indirimbo, mu kuyobora abaririmbyi ndetse no mu bikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye by’iyi chorale. Uretse no kuba yararangije amasomo ye, yakomeje kugaruka i Huye mu bitaramo bitandukanye, akomeza kuba umugisha mu buryo budasanzwe.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Chorale Rangurura, intego nyamukuru y’iki gitaramo ifite ishingiro muri Yohana 15:7, aho abantu bazibutswa kuba muri Kristo kugira ngo amagambo ye abe muri bo, bityo ibyo bazasaba byose bigakorwa.

Ni igitaramo gifunguye ku bantu bose, kandi abategura iki giterane bavuga ko ari amahirwe akomeye yo kongera guhurira hamwe mu mwuka w’amasengesho n’indirimbo zubaka imitima bikaba namahirwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza kubanyeshuri bose.Chorale Rangurura imaze kubaka izina rikomeye mu muziki w’ivugabutumwa mu Rwanda, by’umwihariko muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Indirimbo zabo zakunzwe cyane zirimo Nk’uko Imisozi, Amahema,Itabaza n’izindi nyinshi zakomeje kuba indirimbo zihumuriza imitima n’izibutsa abantu gukomeza kugendera mu nzira z’Imana.Umuyobozi wa Chorale Rangurura, Habinshuti Anastase, yatangaje ko iki gitaramo kizaba ari intangarugero ugereranyije n’ibindi byagiye bikorwa, asaba buri wese kwitabira.

Yagize ati: “Turabatumiye inshuti zacu zose, ntihakagire ubura kwitabira iki gitaramo kidasanzwe, kuko kizaba kirimo umugisha ukomeye ku bantu bose.”Abakunzi b’umuziki w’ivugabutumwa n’abaramyi bo mu mpande zose z’igihugu baratumiwe muri iki gitaramo Icyo Naremewe Live Concert Season 3, aho bazabona uburyo bwo kuramya Imana mu buryo bushya, ndetse banabone amahirwe yo kubona indirimbo nshya zizaririmbwa bwa mbere mu buryo bwa live recording.

Ni igitaramo gitegerejwe n’abatari bake, kandi gishobora kuzaba imwe mu nkuru zikomeye z’ivugabutumwa mu mwaka wa 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *