Natangiye umuziki mu bihe bigoye aho ntawumvaga ko nshoboye: Aimé Uwimana
2 mins read

Natangiye umuziki mu bihe bigoye aho ntawumvaga ko nshoboye: Aimé Uwimana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana, yahishuye ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yahuye n’imbogamizi zikomeye ziturutse ku myumvire y’abantu, aho batumvaga uburyo ashobora gukora indirimbo z’ivugabutumwa akazishyira kuri CD na Cassette akazigurisha.

Uyu muramyi, wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, kuri ubu wizihiza imyaka 32 amaze mu muziki, yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yari yatumiwe mu gace ka “Meet Me Tonight” kagize igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Aimé Uwimana yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga hagati ya 1993 na 1994. Muri icyo gihe, ntiyari afite igitekerezo cy’uko uyu muziki ari wo uzamubeshaho, ahubwo yumvaga ari umuhamagaro Imana yamuhaye wo kwamamaza ingoma yayo.

Avuga ko mu ntangiriro yahuye n’amagambo y’abantu bamubwiraga ko batiyumvisha uburyo yagurisha ijambo ry’Imana riri mu ndirimbo ze. Hari igihe washakaga kugurisha CD bakavuga ngo urashaka kugurisha ubutumwa bwiza. Ntibyari byoroshye, gukora umuziki wumva ko wakubeshaho. Ariko nibaza ko ari ukutamenya. Ariko ibyo nanone byaramfashije ku ruhande rwanjye n’abakoze icyo gihe, ko umuntu yabijyamo mbere na mbere kubera ko abikunze, ubundi akabijyamo kubera ko ari umuhamagaro n’impano, ukabikora ubikunze kurenza ibindi byose”.

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka ishize yahinduye byinshi mu myumvire, ndetse n’amafaranga atangira kuboneka mu muziki. Ariko ashimangira ko icy’ingenzi ari uko umuramyi agomba guharanira gukora indirimbo zinoze, atitaye cyane ku nyungu z’amafaranga.

Mu kiganiro yagiranye na Fally Merci utegura ibi bitaramo, Aimé Uwimana yibukije urubyiruko ko mu rugendo rw’umuziki, cyane cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, bakwiye kwinjiramo batagamije ibyo sosiyete izabaha, ahubwo bitegura ibyo bazaniye sosiyete n’Isi muri rusange.

Abajijwe niba yashyigikira umwana we washaka gukora umuziki, Uwimana yasobanuye ko umubyeyi adashobora kurekura ukuboko ku mwana we, ahubwo agomba kumufasha mu rugendo, akamuyobora mu nzira nziza igana ejo heza.

Uyu muramyi yanibukije ko yakiriye agakiza mu 1993, asobanura ko “Agakiza ari ukumenya neza ko wakijijwe, no gusobanukirwa umurimo Kristo yakoze ku musaraba aducungura, n’icyo uwo murimo uvuze ku buzima bwa buri wese.”

Yavuze ko yatangiye umuziki akuze, ku buryo atigeze aririmba muri korali z’abana nk’uko bigendekera abandi benshi.

Uwimana yanagarutse ku mbogamizi zishingiye ku myemerere abahanzi benshi ba Gospel bagihura na zo kugeza ubu. Avuga ko ari ngombwa ko umuramyi abanza guhamya neza impamvu ari mu muziki, aho guheranwa n’igitutu cy’amafaranga cyangwa imyumvire y’abantu.

Kuri we, indirimbo zihimbaza Imana zigomba kubakwa ku rukundo n’umuhamagaro, kuko ari byo bituma umuhanzi aramba kandi ubutumwa bwe bugera ku bantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *