Ben na Chance bagarukanye ubutumwa budasanzwe mu muziki wa Gospel
1 min read

Ben na Chance bagarukanye ubutumwa budasanzwe mu muziki wa Gospel

Abanyamuziki Ben serugo na Mbanza Chance, bazwi ku izina rya Ben & Chance, basohoye indirimbo nshya yitwa “Tamu”, ikaba ari indirimbo isanzwe iri kuri album yabo nshya yitiriwe indirimbo” zaburi yanjye”. Iyi ndirimbo igarukwaho n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubutumwa bwihariye itanga.

Tamu ntabwo ari indirimbo isanzwe yo kwishimisha gusa; ahubwo itanga ubutumwa buhamye bw’urukundo rw’Imana rutavogerwa, hamwe n’ibyishimo bikomoka ku kwizera no kubaho mu buzima bufite Imana. Abakunzi b’umuziki wa Ben & Chance baratangaza ko iyi ndirimbo ibafasha gukomeza gukura mu kwizera no kwishimira Imana mu buryo bwimbitse.

Ben na Chance bavuga ko “Tamu” yashyizwe hanze mu rwego rwo gukomeza guha abakunzi babo ubutumwa bufite intego, bubafasha guhumurizwa, guhimbaza no kugaragaza urukundo rwa Yesu Kristo mu buzima bwa buri munsi. Iyi ndirimbo kandi ni igikoresho cyo guhuza abantu mu bumwe no mu munezero wo gukorera Imana hamwe.

Album “zaburi yanjye”, arinayo Tamu ibarizwaho, igizwe n’izindi ndirimbo zishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana, zikaba zigamije gukomeza gushimangira ukwizera no gukundisha abantu Imana.

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana basabwe kumva iyi ndirimbo ku mbuga zitandukanye z’umuziki nka Youtube , Spotify, Applemusic kugira ngo basangire ibyishimo n’urukundo Imana ibahaye.

Ben na Chance mu mwuzuro w’ibyo uwiteka yabakoreye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *