
Rayon Sports ikomeje guterwa ingabo mu bitugu mu rwego rwo gukuramo Singida!
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yatanze ubutumwa bukomeye ku bakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, ababwira ko nibabasha gusezerera ikipe ya Singida Big Stars muri CAF Confederation Cup, buri wese ari bumuhe amadolari 100 nk’agahimbazamusyi.
Iki cyemezo Sadate yakigejeje ku ikipe mbere y’umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Kigali, ukabera kuri Azam Complex Stadium i Dar es Salaam, muri Tanzania.
Murera irasabwa gukina uyu mukino ikoresheje imbaraga zayo zose bijyanye nuko yatsindiwe i Kigali igitego kimwe ku busa (1-0), bisobanuye ko igomba gutsinda ibirenze icyo gitego kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.
Mu rwego rwo kongerera ikipe imbaraga n’ishyaka, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiyemeje kongera agahimbazamusyi. Nyuma y’amafaranga 200,000 Frw bwari bwarasezeranyije buri mukinnyi, hiyongereyeho aya $100 yaturutse kuri Sadate, nk’ikimenyetso cyo gutera imbaraga abakinnyi n’inkunga yihariye agenera ikipe yakunze no akanayiyobora mu bihe byashize.
Hari icyizere ko aya mafaranga ashobora guhindura byinshi ku buryo abakinnyi baza kujya mu kibuga bafite umutima n’ubushake bwo guhesha ishema ikipe yabo n’igihugu.
Amakuru dukesha abantu bacu bari imbere muri ikipe bavuga ko bashingiye ku myitoza ya nyuma iyi kipe yakoze bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga bashobora kuba ari umunyezamu Pavelh Ndzila, Yussu, Chris Rushema, Musore Prince, Kabange, Bigirimana Abedi, Niyonzima Olivier Seifu, Ndayishimiye Richard, Magloire, Kitoga na Habimana Yves.
Andi makuru aturuka muri Tanzania, aremeze ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye neza umukino wo kwishyura ndetse bakaba banafite ibyishimo byuko umukinnyi wabo ngenderwaho Bigirimana Abedy utarakinnye umukino ubanza kubera imvune, yasubukuye imyitozo ndetse nta gihindutse agomba kuzakoreshwa n’umutoza Afhamia Lotfi mu mukino wo kwishyura.