
U Rwanda rushobora kwakira andi amasiganwa y’amagare
David Lappartient uherutse gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi [UCI] ku nshuro ya gatatu, yatangaje ko imitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rushobora kongera kwakira andi marushanwa akomeye, cyane cyane ayo gusiganwa ku magare mu misozi [Mountain Bike].
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, Lappartient yavuze ko uburyo u Rwanda rwakiriye iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika.
Ati: “Bagenzi banjye bayobora amashyirahamwe atandukanye nta bwo babyumvaga ariko ubwo bageraga hano baremeye.”
Yashimye umutekano, imikorere myiza ndetse n’uburyo abaturage bitabiriye iri rushanwa, by’umwihariko uburyo basabanye n’abakinnyi ku buryo bugaragara.
Uyu muyobozi w’imyaka 52 w’Umufaransa, yavuze ko n’ubwo byari ubwa mbere iri rushanwa ribereye muri Afurika, i Kigali habonetse ubushobozi n’ubwitange buhagije bwashimangiye ko u Rwanda rushobora kwakira n’andi marushanwa mpuzamahanga.
Yagize ati: “Yego, birashoboka cyane. By’umwihariko Mountain Bike yazategurwa umunsi umwe. Mufite buri kimwe cyo kuyakira.”
Nubwo yagarutse ku kuba imihanda imwe ishobora kuba ikigoranye mu bijyanye no kwakira amarushanwa akomeye, Lappartient yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye neza Shampiyona y’Isi yo ku muhanda, ari ikimenyetso gihagije cy’uko rushobora no kwakira andi marushanwa yose.
Uyu muyobozi uherutse kongera gutorerwa kuyobora UCI kugeza mu 2029, yagaragaje ko intego ari ukongera gutanga amahirwe ku bice bitandukanye by’Isi, bityo amarushanwa akaba atazibanda ku mugabane umwe gusa.
Kigali ikaba yanditse amateka yo kwakira iri rushanwa ryo ku rwego rwo hejuru, aho rizakomereza i Montreal muri Canada mu 2026, Alps mu Bufaransa mu 2027, Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu 2028, Roskilde muri Danemark mu 2029, Brussels mu Bubiligi mu 2030 ndetse na Trentino mu Butaliyani mu 2031.